Boston Celtics ikomeje gusatira umukino wa nyuma muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) nyuma yo kugira intsinzi eshatu mu yo iri guhuramo na Indiana Pacers.
Iyi kipe irimo gukina imikino ya nyuma mu gice cy’Iburasirazuba, aho ikomeje kwihererana Indiana Pacers cyane ko ubu iyoboye n’intsinzi eshatu ku busa.
Celtics yabigezeho mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024 ubwo yatsindaga Indiana Pacers amanota 114-111.
- Advertisement -
Ni umukino watangiye amakipe yombi atsindana ndetse ikinyuranyo ari gito cyane. Ni mu gihe abarimo Andrew Nembhard na Jayson Tatum bigaragaje ku mpande zombi.
Mu mpera z’agace ka kabiri, Pacers yongereye ikinyuranyo, isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 68 kuri 57 ya Celtics.
Nyuma y’akaruhuko, Tatum na bagenzi be nka Jaylen Brown na Al Horford, basubiranye imbaraga zikomeye mu gace ka gatatu bayitsindira amanota menshi.
Umukino wakomeje kwegerana cyane ari nako ikinyuranyo gikomeza kuba gito cyane ko nta kipe yasigaga indi amanota arenze atanu.
Umukino warangiye Boston Celtics yatsinze Indiana Pacers amanota 114-111 ibona intsinzi ya gatatu bityo ikaba isabwa imwe gusa ubundi ikagera ku mukino wa nyuma wa NBA muri rusange.
Umukino wa kane uteganyijwe ku wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, aho Celtics isabwa kuwutsinda ikagera ku mukino wa nyuma.
Mu gice cy’iburengerazuba, iyi mikino iri guhuza Dallas Mavericks na Minnesota Timberwolves, aho Mavericks imaze gutsinda imikino ibiri yose bakinnye.
Uwa gatatu uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 27 Gicurasi 2024 ku kibuga cya Mavericks, American Airlines Center.