Musenyeri mukuru w’Umutaliyani akaba n’unenga bikomeye Papa Francis yaciwe muri Kiliziya Gatolika, nk’uko byavuzwe n’ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho.
Musenyeri mukuru Carlo Maria Vigano yahamwe no kwitandukanya na Kiliziya Gatolika(ibizwi nka ‘schisme’), nyuma y’imyaka myinshi atavuga rumwe bikomeye na Papa Francis.
Musenyeri Carlo Maria Vigano, w’imyaka 83, ukomeye cyane ku bya kera, mbere yasabye Papa kwegura, amushinja ubuhakanyi ku mahame ya Kiliziya, ndetse ananenga aho ahagaze ku binjira mu gihugu, imihindagurikire y’ikirere no ku mubano w’abatinganyi.
Musenyeri mukuru Vigano yari umuntu wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya Gatolika. Yabaye intumwa ya Papa i Washington kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2016.
- Advertisement -
Muri 2018, Carlo Maria Vigano, yarihishe nyuma yo gushinja Papa ko yari azi ihohotera rishingiye ku gitsina ryakozwe na Karidinali wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akananirwa kugira icyo abikoraho, gusa Vatican yahakanye icyo kirego.
Uko igihe cyagiye gishira, uwo musenyeri mukuru yagiranye imikoranire n’abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basobanura ibintu uko bitari mu by’ukuri, anenga inkingo za Covid-19, ndetse avuga ko hariho n’umushinga w’ubukungu wo ku rwego rw’Isi, w’Umuryango w’Abibumbye n’andi matsinda, urwanya Abakristu.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 05 Nyakanga 2024, ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho, byavuze ko kwanga kubaha Papa Francis kwe kugaragara neza mu byo yatangaje ku mugaragaro.
Iryo tangazo rigira riti, “Nyir’icyubahiro cyinshi cyane Carlo Maria Vigano yahamwe no kurenga ku itegeko ryo kwitandukanya.” Iryo tangazo kandi ryongeyeho ko yaciwe muri Kiliziya Gatolika.
Mu gusubiza iryo tegeko-teka rimuca yohererejwe mu butumwa bwa ’email’, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter, agira ati, “Ibyo nitiriwe nk’icyaha kimpama ubu bigiye ku mugaragaro, byemeza Ukwemera Gatolika mpamya byuzuye.”
Mu kwezi gushize, Musenyeri mukuru Vigano yarezwe kwitandukanya na Kiliziya Gatolika no kutemera Papa Francis. Icyo gihe, yanditse ku rubuga X ko ibyo ashinjwa abifata nk’icyubahiro.
Akoresheje izina bwite rya Papa ukomoka muri Argentine, yagize ati, “Mpakanye ndetse namaganye amahano, amakosa, n’ubuhakanyi bya Jorge Mario Bergoglio.”
Papa Francis yishyize mu bibazo n’abanyagatolika bakomeye kuri gakondo y’iri dini, mu ngingo zirimo nk’izijyanye n’abatinganyi no guharanira uburenganzira bw’abimukira.
Mu mwaka ushize, yagize icyo akora ku wundi umunenga cyane ukomeye ku bya kera, ubwo yirukanaga Musenyeri w’Umunyamerika Joseph E Strickland wo muri Leta ya Texas, nyuma y’uko uyu yari yanze kwegura amaze gukorwaho iperereza nk’uko byatangajwe na BBC.