UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 5 days
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 month
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musenyeri Carlo Maria Vigano yagizwe Igicibwa
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Musenyeri Carlo Maria Vigano yagizwe Igicibwa

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 07/07/2024 saa 7:38 AM

Musenyeri mukuru w’Umutaliyani akaba n’unenga bikomeye Papa Francis yaciwe muri Kiliziya Gatolika, nk’uko byavuzwe n’ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho.

Musenyeri mukuru Carlo Maria Vigano yahamwe no kwitandukanya na Kiliziya Gatolika(ibizwi nka ‘schisme’), nyuma y’imyaka myinshi atavuga rumwe bikomeye na Papa Francis.

Musenyeri Carlo Maria Vigano, w’imyaka 83, ukomeye cyane ku bya kera, mbere yasabye Papa kwegura, amushinja ubuhakanyi ku mahame ya Kiliziya, ndetse ananenga aho ahagaze ku binjira mu gihugu, imihindagurikire y’ikirere no ku mubano w’abatinganyi.

Musenyeri mukuru Vigano yari umuntu wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya Gatolika. Yabaye intumwa ya Papa i Washington kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2016.

- Advertisement -

Muri 2018, Carlo Maria Vigano, yarihishe nyuma yo gushinja Papa ko yari azi ihohotera rishingiye ku gitsina ryakozwe na Karidinali wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akananirwa kugira icyo abikoraho, gusa Vatican yahakanye icyo kirego.

Uko igihe cyagiye gishira, uwo musenyeri mukuru yagiranye imikoranire n’abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basobanura ibintu uko bitari mu by’ukuri, anenga inkingo za Covid-19, ndetse avuga ko hariho n’umushinga w’ubukungu wo ku rwego rw’Isi, w’Umuryango w’Abibumbye n’andi matsinda, urwanya Abakristu.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 05 Nyakanga 2024, ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho, byavuze ko kwanga kubaha Papa Francis kwe kugaragara neza mu byo yatangaje ku mugaragaro.

Iryo tangazo rigira riti, “Nyir’icyubahiro cyinshi cyane Carlo Maria Vigano yahamwe no kurenga ku itegeko ryo kwitandukanya.” Iryo tangazo kandi ryongeyeho ko yaciwe muri Kiliziya Gatolika.

Mu gusubiza iryo tegeko-teka rimuca yohererejwe mu butumwa bwa ’email’, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter, agira ati, “Ibyo nitiriwe nk’icyaha kimpama ubu bigiye ku mugaragaro, byemeza Ukwemera Gatolika mpamya byuzuye.”

Mu kwezi gushize, Musenyeri mukuru Vigano yarezwe kwitandukanya na Kiliziya Gatolika no kutemera Papa Francis. Icyo gihe, yanditse ku rubuga X ko ibyo ashinjwa abifata nk’icyubahiro.

Akoresheje izina bwite rya Papa ukomoka muri Argentine, yagize ati, “Mpakanye ndetse namaganye amahano, amakosa, n’ubuhakanyi bya Jorge Mario Bergoglio.”

Papa Francis yishyize mu bibazo n’abanyagatolika bakomeye kuri gakondo y’iri dini, mu ngingo zirimo nk’izijyanye n’abatinganyi no guharanira uburenganzira bw’abimukira.

Mu mwaka ushize, yagize icyo akora ku wundi umunenga cyane ukomeye ku bya kera, ubwo yirukanaga Musenyeri w’Umunyamerika Joseph E Strickland wo muri Leta ya Texas, nyuma y’uko uyu yari yanze kwegura amaze gukorwaho iperereza nk’uko byatangajwe na BBC.

Irebana na: home
Eric Uwimbabazi July 7, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 5 days
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 1 month
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 2 months
Ibidukikije

Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?