Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye Munyakazi Evariste na bagenzi be batanu igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu kuri buri muntu, kubera ibyaha by’impurirane bakurikiranweho, mu gihe undi baregwaga hamwe witwa Hitimana Jean de Dieu uzwi ku izina rya Bondo yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi.
Nk’uko ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyakomeje kubakurikiranira iby’uru rubanza ruregwamo abantu batandatu aribo Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clissencia, Munyamahoro Innocent, Mugiraneza Ildephonse na Hitimana Jean de Dieu uzwi nka Bondo, bose baregwa hamwe icyaha cy’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cyo gutwika, gukomeretsa no kwica umwe mu bana ba Manifasha Jérôme na Sifa Selesitini.
Ni ibyaha bivugwa ko byakozwe mu bihe bitandukanye bigakorerwa mu mudugudu wa Marantima, akagari ka Rwebeya, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, aho umuryango wa Manifasha Jérôme na Sifa Selestini bivugwa ko byatangiye batotezwa ko ari Abatutsi ndetse bikarangira kuwa 22 Gashyantare 2020 abana be batwikiwe mu nzu, umwe akahasiga ubuzima, undi akahakura ubumuga budakira.
Mu iburanisha ry’uru rubanza ryabaye kuwa 15 Werurwe 2021, ubushinjacyaha buhagarariwe na Hagenimana Edouard, bwari bwagaragaje ibimenyetso byose bibahamya ibyaha, aho Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clessencia, Munyamahoro Innocent na Mugiraneza Ildephonse bashinjwaga ibyaha birimo ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gutwika, gukomeretsa n’ubwicanyi mu gihe Hitimana Jean de Dieu bita Bondo we yashinjwaga gusa icyaha cy’ivangura n’amacakubiri.
- Advertisement -
Ku munsi w’iburanisha nyir’izina, urukiko rwitabaje abatangabuhamya bane, barimo Uwahoze ari Gitifu w’umurenge wa Cyuve Nteziryayo Emmanuel, uwari ashinzwe irangamimerere mu murenge Uwabera Alice ndetse n’uwari Gitifu w’akagari ka Rwebeya Mukandutiye Albertine.
Rwanitabaje kandi imvugo z’ushinzwe umutekano mu mudugudu ariwe Murwanashyaka Célestin, aho bose basobanuye uko bumvise n’uko bakemuye ubwumvikane buke bwari hagati y’umuryango wa Manifasha Jérôme na Sifa Selesitini ndetse n’abaturanyi babo, ariko ko batazi imitwikire y’inzu yaguyemo umwana umwe.
Urukiko rwahaye ijambo abunganizi b’abaregwa aho Me Kavuyekure Dieudonné na Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel bunganiraga Hitimana Jean de Dieu bita Bondo, bagaragarije urukiko ko imvugo z’abatangabuhamya ku mukiriya wabo zivuguruzanya, ahubwo ko umukiriya wabo nk’umukuru w’umudugudu yakoreraga raporo ubuyobozi bumukuriye, bityo basaba urukiko kumugira umwere cyane ko ngo nta kimenyetso na kimwe gifatika gihuje n’ibyo aregwa, ari naho Me Kavuyekure Dieudonné yahereye asaba urukiko gushingira ku ngingo y’110 n’iy’111 zo mu gitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, zivuga ko gushidikanya ku bimenyetso birenganura uregwa(Le doute profite au Prévenu).
Ni mu gihe Me Uwamahoro Christine wunganiraga abandi basigaye ari nawe wari wasabye ko bagaragarizwa ibyavuye mu iperereza urukiko rwagiyemo, yabwiye urukiko ko ibyaha abakiriya be baregwa bitabahama, ari naho yasabye urukiko gushingira ku mvugo z’umutangabuhamya Murwanashyaka Célestin, ndetse ko rwanashingira no ku ngingo y’163 y’itegeko rihana mu Rwanda, ivuga icyo ivangura ari cyo ndetse n’ingingo ya 2 n’iya 5, agace kayo ka 5 z’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Urukiko rwari rwapfundikiye urubanza rusabwe n’ubushinjacyaha ko rwakwakira ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha, rukemeza ko gifite ishingiro kuri byose, kwemeza ko icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri kibahama bose uko baregwa, bityo bagahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi (7 ans) n’ihazabu ya miliyoni imwe kuri buri wese, kwemeza ko icyaha cyo gutwikira abana mu nzu gihama Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clessencia, Munyamahoro Innocent na Mugiraneza Ildephonse, bityo bagahanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 5 kuri buri muntu.
Ku cyaha cyo gukomeretsa, ubushinjacyaha bwari bwifuje ko ukuyemo Hitimana Jean de Dieu bita Bondo, urukiko rwakwemeza ko kibahama , rukabahanisha igifungo cy’imyaka 8 na Miliyoni 2 kuri buri wese, mu gihe ku cyaha cy’ubwicanyi bwari bwasabye ko bahanishwa igifungo cya burundu.
Mu isomwa ry’urubanza, Urukiko rumaze kuva no gusesengura imvugo z’ubushinjacyaha , iz’abaregwa n’abunganizi babo ndetse n’iz’abatangabuhamya, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 08 Mata 2021, rwanzuye rwemeza ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri byose, maze ruhanisha Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clessencia, Munyamahoro Innocent na Mugiraneza Ildephonse igihano cy’igifungo cya burundu, mu gihe Hitimana Jean de Dieu bita Bondo we yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi(7).