Mu kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, mu karere ka Musanze, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo(CAVM) yasanzwe iwe mu ntebe yapfuye.
Amakuru y’urupfu rutunguranye rwa Dr. Mushimiyimana Isae w’imyaka 48 y’amavuko, yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mata 2021, ahagana saa 18h30′ z’umugoroba.
Bamwe mubaturanyi b’uyu nyakwigendera, bavuga ko nta kibazo cyihariye bazi yari afite cyangwa yari afitanye n’umugore we, cyane ko ngo bari bamaze n’igihe gito muri aka kagari ka Cyabagarura.
UMURENGEZI.COM uganira n’uwitwa Nyiransengimana Perpetie wageze muri uru rugo bwa mbere nyuma y’uru rupfu, yagize ati, “Nari ndi mu rugo numva umugore wa Nyakwigendera witwa Mutoni uwase Louise arimo gutabaza cyane arira, ngira ngo ni abajura bamwibye, naje gutabara nsanga umugabo we aryamye mu ntebe yapfuye ubwo nanjye ndatabaza.“
- Advertisement -
Nyiransengimana Perpetie umuturanyi wa Nyakwigendera wanatabaye ku ikubitiro
Ndorimana Danath ashinzwe umutekano muri uyu mudugudu, nawe ari mubatabajwe nyuma y’uru rupfu, aragira ati, “Mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo twatabajwe n’abaturanyi tuhageze dusanga uyu Dr. Mushimiyimana yitabye Imana, kugeza ubu turimo kwibaza icyaba cyamwishe cyane ko yari muzima!“
Twagerageje kuvugisha Mutoni Uwase Louise Umugore wa nyakwigendera kugira ngo atubwire icyo atekereza ku rupfu rw’umugabo we, gusa ntibyadukundira kubera ikiniga n’agahinda yari afite.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, abakozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bari bageze mu rugo rwa Nyakwigendera, cyane ko n’imbangukira gutabara y’uru Rwego ariyo yakoreshejwe mu gutwara umurambo.
Imbangukiragutabara ya RIB niyo yatwaye umurambo wa Nyakwigendera
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekanye icyaba kiri inyuma y’uru rupfu.
Amakuru dukesha abaturanyi avuga ko Nyakwigendera Dr.Mushimiyimana Isae n’umugore we Mutoni Uwase Louise bari bamarenaye amezi agera muri atandatu gusa bashakanye, gusa ngo bakaba nta kibazo cy’amakimbirane bari babaziho.