Abaturage bo mu Kagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca, mu karere ka Musanze kuwa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, basanze umurambo w’umwana w’umukobwa mu murima, aboshye amaboko n’amaguru kandi yambaye ubusa bikaba bikekwa ko abamwishe babanje kumusambanya.
Uyu mwana yitwa Emerence Iradukunda wari afite imyaka 17, akomoka mu Murenge wa Gahunga, Akagari ka Kidakama mu Karere ka Burera.
Bivugwa ko yavuye mu rugo kuwa Kane w’Icyumweru gishize tariki 29 Ukwakira 2020, agiye mu bukwe.
Abamubonye mbere bavuga ko yari mu murima w’ibishyimbo aboshye amaboko n’amaguru kandi yambaye ubusa.
- Advertisement -
Nyuma y’uko umurambo we ubonetse bwarakeye urashyingurwa nk’uko amakuru dukesha abitabiriye uyu muhango abivuga.
Mukamusoni Jeanne d’Arc Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga avuga ko kuwa Gatatu w’Icyumweru gishize uriya mukobwa yari yagiye gufasha mugenzi we wari ufite mukuru we ugiye gukora ubukwe mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera.
Agira ati: “Byageze kuwa Gatanu iwabo bamuhamagaye basanga telephone itariho, bahamagaye uwo mugenzi we ababwira ko akibafasha imirimo. Kuwa Gatandatu nibwo Se yategetse ko umwana ataha ariko wa mukobwa wari witabye iwabo wa nyakwigendera amubwira ko ibyo yamubwiye mbere by’uko akibafasha imirimo yamubeshye ahubwo ko yatashye.”
Uyu muyobozi yemeza ko ku wa Mbere aribwo abaturage babonye umurambo w’uriya mukobwa mu murima w’umuturage mu Murenge wa Gacaca watangiye kwangirika bagahita batabaza.
Iby’uko uriya mukobwa yishwe amaze gufatwa ku ngufu, Mukamusoni avuga ko nta makuru abifiteho kuko ngo bamusanze aboshye amaguru n’amaboko bagahita bajyana umurambo ku Bitaro kugira ngo usuzumwe.
Kugeza ubu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukorera ku murenge wa Gahunga rwafashe ndetse runafunga uriya mukobwa watanze amakuru avuguruzanya kuri nyakwigendera, mu gihe iperereza rigikomeje.