Bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibiza batuye mu mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, bavuga ko barangaranywe n’ubuyobozi ntibahahwe ingoboka nk’uko bari barabisezeranyijwe.
Aba baturage bavuga ko basenyewe n’imvura y’urubura yaguye mu kwezi kwa Werurwe 2023, amabati yabo agatobagurika, nyuma ubuyobozi bukaza kubabarura bakizezwa guhabwa isakaro, ariko ngo bakaba barategereje amaso agahera mu kirere.
Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru UMURENGEZI, bamwe bagaruka ku kuba harabayemo uburangare bw’umukuru w’umudugudu wabo witwa Ruzabarande, ntatange ayo malisiti(liste) ngo bashyirwe ku rutonde nk’abandi, kuko ngo hari ababonye bitinze bakajya kwibariza ku Kagari, bakababwira ko ayo malisiti ntayahageze.
Nyirabatutsi Venansiya, umwe muri aba baturage agira ati: “Nanditswe na Mahoro(Mutwarasibo) amalisiti ayajyanira Mudugudu, noneho njye mbonye bitinze kubera gukomeza kunyagirirwa mu nzu, njya ku kagari kubaza aho bigeze, ngezeyo Gitifu Ally ambwira ko ayo malisiti ntayahageze. Nagarutse kubaza Mudugudu uko byagenze, arambwira ngo ‘mbese ibya Leta ubwo murabitegereje ngo muzabibona?’ Ni aho mpera mvuga ko yanze kuyatanga nkana!”
- Advertisement -
Uyu muturage abajijwe niba we nta bushobozi yabona bwo kwisanira, n’agahinda kenshi yagize ati: “Ubu koko naba mfite ubushobozi nkemera gukomeza kunyagirirwa mu nzu ngo ntegereje Leta? Mba mu cyiciro cya mbere yewe ntan’indi mibereho ngira n’ubuyobozi burabizi. Icyakora mba muri VUP(Vision Umurenge Program), ariko se koko ubu ibihumbi bitandatu(6,000 Frw) baduha ku kwezi ubu byagutunga ukaguramo n’amabati?
Haba n’iyo mbwiriwe nkanaburara, nagira amahirwe nkabona umpa icyo kurya. Turatakambye rwose Ubuyobozi burebe uko butugenza, kuko turababaye pe! Abandi barasakariwe kera babongera n’ibyo kurya, ariko twe twibaza icyo tuzira cyaratuyobeye!”
Nyirabatutsi Venansiya wijejwe gufashwa amaso agahera mu kirere
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Mbangutse Felicien ufite umuryango w’abana batatu n’umugore umwe, uvuga ko basenyewe n’urubura mukwa Gatatu(Werurwe) ariko ngo bakaba bagicungana no gushaka aho bihengeka iyo imvura iguye mu ijoro.
Ati: “Icyo gihe nabwiye mudugudu araza, ahageze arareba, ansaba Indangamuntu aranyandika, ariko nategereje igisubizo ndaheba. Icyo nifuza ni ugusakarirwa nkongera nkagira agahenge n’umuryango wanjye, kuko nk’ubu iyo imvura iguye ari nijoro dushaka aho twihengeka, yahita tukongera tukaryama, kuko urumva ntiwajya gucumbikana umugore n’abana batatu!”
Mbangutse akomeza agira ati: “Mba mu cyiciro cya mbere. Nabaga muri VUP, nkozemo amezi abiri abayobozi barangambanira(abadukoreshaga) bankuramo, kugeza n’ubu ubu ndi Mbarubukeye. Tubayeho nabi pe! Abana bariga, ariko dore n’ubu ntabwo bagiyeyo kubera ko twabuze isabune yo kumesa imyenda bajyana kwiga, ngo babirukankaho ngo ntibarinjira mu ishuri batameshe. Muby’ukuri ntabwo tworohewe rwose habe na gato.”
Mbangutse Felicien, iyo imvura iguye abura aho ahungishiriza umuryango
Ruzabarande, Umukuru w’umudugudu wa Rugeyo, unashyirwa mu majwi n’aba baturage ku kuba yarabarangaranye, yabwiye UMURENGEZI ko ibyo abo baturage bavuga babeshya, kuko ngo icyo yasabwaga yagikoze, bityo nabo nk’ubuyobozi bakaba bategereje icyo ababakuriye bazatangaza.
Ati: “Liste y’abo baturage bose twayohereje ku kagari, kandi urumva sitwe dufata umwanzuro, ubwo wenda abaturage baturenganyiriza ko ntacyo twakoze kubera ko ari twe bahora babona, ariko icyo twasabwaga nk’ubuyobozi bw’umudugudu twaragikoze, ubwo ibisigaye byabazwa inzego zidukuriye. Gusa harabayemo n’ikibazo kuri urwo rutonde rw’abagombaga gufashwa twatanze, twakongera tukarubaha!”
Niyoyita Ally, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura aba baturage babarizwamo, avuga ko atibuka neza iby’ayo malisiti, ariko ko bagiye gukurikirana icyo ikibazo kugira ngo barebe uko abo baturage bafashwa.
Ati: “Dufite abantu benshi bagiye bagirwaho ingaruka n’ibiza, amabwiriza byari ukureba niba koko abo bantu ari abo gufashwa. Gusa ubwo icyo kibazo tukimenye, turaza kubikurikirana dufatanyije n’izindi nzego, cyane ko dufite na Komite ishinzwe gukurikirana ayo makuru. Turakora ibishoboka byose turebe ko nabo bakongerwa ku rutonde niba bataruriho, hanyuma nabo bazahabwe izo mfashanyo nk’abandi.”
Ibiza ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Leta y’u Rwanda kuri ubu, kubera imvura yaguye ari nyinshi muri uyu mwaka, ikangiza ibitagira ingano ndetse abantu 138 bakahasiga ubuzima, kuri ubu Leta ikaba iri gukusanya inkunga zitandukanye mu kugoboka abagizweho ingaruka nabyo.
Iyo winjiye mu nzu kwa Nyirabatutsi, usanganirwa n’imirasire y’izuba inyura mu mabati
Amabati asakaye inzu ya Mbangutse Felicien
N’iyo uhagaze hanze, ibipfumure byo mu mabati uba ubibona