Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean de la Paix yongeye kutitaba urukiko avuga ko arwaye ndetse afite n’impapuro za muganga zimwemerera ikiruhuko(Repos Medical).
Ni ku nshuro ya gatatu Manirafasha atitaba urukiko, kuko ku nshuro ya mbere yari kwitaba kuwa 16 Gashyantare 2021 ntibyakunda kuko yari yamenyesheje Urukiko ko adashobora kwitaba kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Aya mabwiriza yabuzaga abantu kuva mu karere batuyemo bajya mu kandi, ngo kuko byari kumusaba kuva mu karere ka Burera akitaba urukiko mu karere ka Musanze, kabone n’ubwo abandi bagera kuri 4 baregwa hamwe aribo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bo bari bitabye kandi nabo batuye mu karere ka Burera.
Kuri uwo munsi bivugwa ko nubwo yavuze ko atakwitaba urukiko kubera kwanga kwica amabwiriza, uyu muyobozi yari yagaragaye ku mbuga y’Ingoro y’Ubutabera ya Musanze nk’uko UMURENGEZI.COM wabitangaje mu nkuru wakoze icyo gihe.
- Advertisement -
Urukiko rumaze gusuzuma ubusabe bwe ndetse no kwemeza ko bufite ishingiro, bwasubitse urubanza rurwimurira kuwa 09 Werurwe 2021, ariko nabwo ntiyitaba kuko na none yarumenyesheje ko arwaye kandi ko afite n’impapuro za muganga, gusa aza kugaragara mu mafoto ari mu kazi mu murenge wa Nemba mu karere ka Burera.
Ku bw’iyi mpamvu y’uburwayi urukiko rwari rumaze kumenyeshwa, urubanza rwongeye kwimurirwa kuwa 16 Werurwe 2021, ariko na none uyu muyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yongeye kumenyesha urukiko ko atari buboneke kubera ko akirwaye ndetse ko afite n’impapuro za muganga zimwemerera ikiruhuko(Repos Medical).
N’ubwo uyu Manirafasha yatanze iyi mpamvu yanatumye urubanza rwongera kwimurirwa kuwa 12 Mata 2021, yaje kongera kugaragara mu mafoto ari kumwe n’Ingabo ndetse n’umukozi ushinzwe ishami ry’ubuhinzi mu karere ka Burera Bwana Nizeyimbabazi Jean de Dieu, ubwo bari mu murenge wa Rugarama bakurikirana bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage(Human Security Issues).
Nizeyimbabazi Jean de Dieu umukozi ushinzwe ishami ry’ubuhinzi mu karere ka Burera(uhereye i bumoso), ari kumwe n’Ingabo ndetse na Visi Meya Manirafasha(hagati)
Ubushinjacyaha n’abareganwa nawe, ibi babibona nko gutinza urubanza
Nyuma ko kugaragarizwa impamvu yo kutitaba urukiko yatanzwe na Manirafasha, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo bubivugaho, maze mu mvugo igaragaza kutishima bugira buti, “Kuba Manirafasha Jean de la Paix yagaragarije urukiko ko arwaye, nta kindi Ubushinjacyaha bwakora usibye kumutegereza agakira.”
Ni mu gihe abaregwa hamwe nawe, bagaragaje ko batishimiye uburyo uyu muyobozi akomeje gutinza urubanza, kuko ngo bibabangamiye ndetse ko hatarimo no kububuha kuko bo baba bitabye urukiko.
Urukiko rumaze kubona no kumva icyo izindi mpande zibivugaho, rwanzuye rumenyesha abari aho ko urubanza rwimuriwe kuwa 12 Mata 2021 saa mbiri za mu gitondo, kandi ko nataboneka byanga byakunda ruzaburanishwa, ndetse ko nta yindi mpamvu ruzongera kwakira.
Haribazwa uburyo umurwayi ajya mu kazi, akanasinyirwa Ordre de mission
Bamwe mubaganiye n’UMURENGEZI.COM baribaza niba uyu muyobozi afite n’impapuro za muganga zimwemerera ikiruhuko(Repos Medical) koko, kuko ngo bitumvikana ukuntu ubuyobozi bw’akarere bumusinyira ubutumwa bw’akazi(Ordre de mission) kandi arwaye.
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we agira ati, “Umuntu urwaye afite n’impapuro za muganga zimwemerera ikiruhuko(Repos Medical) ajya mu kazi gute cyangwa izo mpapuro ntiyazeretse abamuyobora? Wahuza ute uburwayi n’akazi kandi muganga yaguhaye kuruhuka ku mpamvu z’uburwayi bwawe? Ibi ntabwo byumvikana. Niho Leta ihombera gukoresha umuntu urwaye ndetse nawe aba yakoreshejwe mu buryo bubangamira uburenganzira.”
Si uru rubanza asangiye na bagenzi be(Dossiers groupés) yagombaga kuburana kuri uyu wa kabiri gusa, kuko yari afite n’urundi yagombaga kuburana wenyine(Dossier personnel) narwo akurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta.
Aba bose baregwa hamwe muri uru rubanza, ni abahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha Jean de la Paix yari abereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba ari nawe wari akuriye ako kanama.
Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, mu ngingo yaryo ya 10 igira iti, “Umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.”