UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze : Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya CINFOP ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni zigera ku 100 birakongoka
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Musanze : Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya CINFOP ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni zigera ku 100 birakongoka

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 18/08/2020 saa 3:58 PM

Ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo ibiribwa bifite agaciro kari hagati ya Miliyoni mirongo itanu n’ijana(50.000.000 – 100.000.000Frw) z’amafaranga y’u Rwanda byahiye birakongoka mu nkongi y’urumriro yabereye mu nyubako iherereye mu mudugudu wa Rukoro, akagari ka Mpenge, umurenge wa Muhoza, mu mujyi rwa gati wa Musanze.

Ni inkongi y’umuriro yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kanama 2020 ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi (15h30′) ubwo igice kimwe cy’ inyubako iherereye mu mujyi wa Musanze izwi nka CINFOP yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo byose, byiganjemo ibiribwa nk’umunyu, ifarini, amavuta yo guteka, Makaroni, isukari, kawunga n’ibindi birashya birakongoka.

Iyi nyubako y’uwitwa Nzabonimpa Faustin, ubusanzwe igabanijemo ibice bitatu; birimo igice kimwe gikoreshwa nka Bewell Restaurant, ikindi kigakora nka Restaurant isanzwe ndetse n’ububiko (Stock) bwa Kabagema Investiment Group Ltd ari nacyo cyafashwe n’inkongi y’umuriro.

Ubwo UMURENGEZI.COM yahageraga, yaganiriye na bamwe mu bagerageje kuzimya iyi nyubako mbere y’uko Polisi y’igihugu, ishami rishinzwe kuzimya no kurwanya inkongi y’umuriro ihagera.

- Advertisement -

Ngabo Jean Pierre  umwe muri bo avuga ko iyo Polisi itaza gutabara ngo izimye iki gice cyari cyafashwe n’inkongi y’umuriro inyubako yose yari gushya igakongoka.

Ati, “Twagiye kubona tubona inzu iragurumana, duhurura tujya kureba. Tugeze aho iyi nyubako iherereye dusanga harimo gushya ububiko (Stock) ya Kampani icuruza ibiribwa ariyo Kabagema Investiment Group Ltd ari nabwo twatangiye kuzimya. Ntibyadukundiye ko umuriro ugabanuka kuko harimo ibintu by’amavuta na Buji(Bougies) byatumaga umuriro wiyongera. Gusa Polisi yaje kuza izana ibikoresho byabugenewe irazimya, umuriro ucogora utaragera no mu bindi bihande by’iyi nyubako.”

Iradukunda Jean Marie Vianney nawe waganiye n’itangazamakuru yabwiye UMURENGEZI.COM ko ubwo ubu bubiko (Stock) bwashyaga, bari ku iduka batwara imizigo bisanzwe, babona umuriro uratse ariko ngo barashima ubutabazi bwahabaye.

Ati, “Twari ku iduka dupakira imizigo, tubona abantu barirukanka, bagana aho tubika ibintu bavuga ko hahiye najye mpurura ntyo. Tukihagera, dusanga aho tubika ibintu hafashwe n’inkongi y’umuriro ariko abahageze batangiye kuzimya. Gusa byari bikaze nuko Polisi yadutabaye ikaza kuhazimya.”

Nzabonimpa Faustin nyir’inyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro avuga ko inzu ye yari ifite ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, gusa ngo icyo atazi neza ni ukumenya niba ibicuruzwa bya Kabagema Investiment Group Ltd bifite ubwishingizi.

Ati ” Inzu ni iyacu ariko yari ifite ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro ahubwo igisigaye ni ukumenya niba uwahakoreraga yarafite ubwishingizi. Kubijyanye n’icyateye iyi nkongi y’umuriro ntikiramenyekana gusa uko bigaragaraga ni igihombo haba kuri nyir’ibintu nanjye nyir’inzu.”

Tumukunde Daddy umwe mu bakozi ba Kabagema Investiment Group Ltd ushinzwe imicungire y’imari n’abakozi uzwi nka Manaja(Manager) avuga ko ibyangirikiye muri iki gice cy’iyi nyubako ari byinshi kuko bifite agaciro kari hagati ya Miliyoni mirongo itanu n’ijana z’amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo bimwe byari biri mu bwishingizi.

Ati, “Ibyangijwe n’iyi nkongi y’umuriro bifite agaciro kari hagati ya Miliyoni mirongo itanu n’ijana(50.000.000 – 100.000.000frw) ariko ibyarimo byose bitishingiwe, kuko ibyishingiwe ni nk’ibya Miliyoni mirongo itanu(50.000.000frw) gusa.”

Ibyiganjemo ibiribwa byari mu bubiko byose byahiye birakongoka

Muhoza Manzi Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza avuga ko ibyabaye bibabaje ndetse ko bibaye nta bwishingizi buhari byaba ari ikibazo. Aha akaba ari naho ahera asaba abacuruzi n’abandi bafite inyubako kujya babishyirisha mu bwishingizi kuko baba batazi igihe impanuka nk’iyi yabera.

Ati, “Inkongi y’umuriro nk’iyi iza idateguje niyo mpamvu nsaba buri wese kujya yitwararika gushyirisha inyubako cyangwa ibicuruzwa bye mu bwishingizi kuko nk’uyu aramutse nta bwishingizi afite byaba ari ikibazo gikomeye cyane kuko ibyangiritse byaba bigoye kubona ubimwishyura.”

Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe nomero 001/03 yo kuwa 11 Nyakanga 2014, yerekeranye no gukumira inkongi z’umuriro mu Rwanda, mu ngingo yayo ya 11 avuga impamvu y’ubwishingizi agira ati, “Inyubako zose n’ahandi hantu hahurirwa n’abantu benshi hagomba kugira ubwishingizi bw’inkongi z’umuriro kugira ngo ibicuruzwa, imitungo n’abantu bibe byishingiwe kandi bibashe kwishyurwa igihe byangijwe n’inkongi z’umuriro.”

Aya mabwiriza asobanura ko inyubako ihurirwamo n’abantu benshi ari inyubako zigenewe gukoreshwa n’abantu benshi bitewe n’imirimo inyuranye ihakorerwa nk’amasoko, amasitade, amagaraji, ububiko, ibigo by’amashuri n’ibindi.

Eric Uwimbabazi August 18, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 11 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 11 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?