Akamaro k’amazi mu buzima bwa muntu ni kenshi, gusa agahinduka ikibazo iyo afashwe nabi, harimo no kubura ubuzima nka zimwe mu ngaruka z’indwara zororokera muri ya mazi yakoreshejwe nabi.
Uku kudasigasirwa uko bikwiye, nibyo bihangayikishije abaturage baturiye ikizenga cy’amazi giherereye mu Mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, bavuga ko ari ikibazo baburiye igisubizo.
Aba baturage bavuga ko aya mazi yakoze ikidendezi kinini kikuzura umuhanda banyuragamo, agasatira amazu yabo, abana babo bakaba birirwa bayakiniramo, ndetse hari n’abahandurira inzoka zo munda, n’imibu yaritsemo bakayigirira impungenge z’uko ishobora kubatera Malariya.
Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru UMURENGEZI, bagitangarije ko Abayobozi babo batabegereye ngo babafashe gukemura iki kibazo, kuko ngo kimaze hafi umwaka, ndetse ngo bakaba baragerageje gucukura ibyobo bifata amazi bikanga bikaba iby’ubusa, bakaba bifuza imbaraga n’ubufatanye bw’inzego za Leta.
- Advertisement -
Aba baturage batunga agatoki bagenzi babo baturiye iki kizenga kuba Nyirabayazana mu kongerera iki kibazo ubukana, bitewe no kudafata amazi y’imvura aturuka ku mazu yabo, baka bifuza ko Ubuyobozi bwabegera bagafatanya kugikemura.
Ukwitatse Marie Rose, umwe mu baturiye aya mazi agira ati: “Iki kibazo kiradukomereye, kuko iyo imvura iguye tubura uko tugera ku muhanda munini. Nyuma yo kubaka iriya nyubako mureba impande y’ikizenga, amazi yabuze inzira anyuramo hahinduka ikidendezi, none ubu iyo imodoka zizanye ibikoresho by’ubwubatsi ziheramo bigahenda, bikaba ngombwa ko ushaka kubaka yongera kubitwara ku mutwe.”
Ibi kandi, nibyo bigarukwaho na Kantarama Florence, uvuga ko yagizweho ingaruka n’iki kidendezi akabura uko ageza umurwayi we kwa Muganga.
Mu kababaro kenshi ati: “Kiriya kidendezi cyangizeho ingaruka nyinshi! Nari mfite umurwayi imodoka ibura uko iza kumufata, kumugeza kwa muganga byarangoye cyane. Izindi ngaruka zirimo kuba abana birirwa bakiniramo bakahandurira inzoka zo munda. Turifuza ko ubuyobozi bwadufasha tukahakorera umuganda, ikibazo kigakemuka.”
Ababyeyi bahangayikishijwe n’indwara Abana babo bakura muri aya mazi
Niyoyita Ally, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, yabwiye Ikinyamakuru UMURENGEZI ko nk’ubuyobozi bazi iki kibazo, ndetse ko bagiye kwihutira kugikemura bafatanije n’abaturage, anabasaba kwitwararika muri ibi bihe by’imvura.
Ati: “Ikibazo cya hariya hantu kirahangayikishije ndetse turanakizi rwose. Ni ikibazo cyongererwa ubukana n’abantu bakomeje kuhazamura inyubako ntibafate amazi y’imvura cyangwa ngo bacukure ibyobo bifata amazi, bigatuma aba menshi cyane cyane mu bihe nk’ibi by’imvura. Tugiye kwihutira kugikemura dufatanyije n’abaturage mu muganda rusange usoza uku kwezi kwa Gicurasi uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 27.
Tuzakora uko dushoboye aho tuzananirwa tuziyambaza inzego zisumbuye zidufashe, ariko tubonereho no gusaba abaturage kwitwararika no kurinda abana babo mu gihe iki kibazo kitaravugutirwa umuti.”
Amazi y’ibidendezi agira ingaruka nyinshi ku buzima, biturutse ku ndwara ziba ziyaritsemo, ibi akaba ari byo bituma Minisiteri y’Ubuzima ikangurira abantu kwirinda ibizenga, bagasiba ibinogo birekamo amazi, mu rwego rwo kwirinda Malariya n’izindi ndwara zituruka ku mazi yanduye.