Amakuru Musanze: Impanuka ikomeye yabereye muri GOICO umwe ahasiga ubuzima UMURENGEZI Yanditswe taliki ya 06/06/2023 saa 8:43 PM Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena 2023, mu Isoko rya Kijyambere ry’Akarere ka Musanze rizwi nka Goico Plazza, habereye impanuka yahitanye umugabo wari usanzwe ashinzwe gukoramo isuku. Amakuru Teradignews dukesha iyi nkuru yahawe n’ababonye uburyo iyi mpanuka yabaye, avuga ko yatewe n’imikoreshereze mibi ndetse n’uburangare bw’umukozi ushinzwe kubungabunga imikorere n’ikoreshwa ryayo, byatumye uwo mukozi wakoragamo isuku ahasiga ubuzima. - Advertisement - Abasanzwe bacururiza muri iri soko ahagenewe inkweto cyane cyane izizwi nka Bodaboda, munsi y’inzira ya Esanseri(ascenseur) bavuze ko uyu nyakwigendera yahanutse akikubuta hasi, agahita anashiramo umwuka ubwo yakoraga isuku hejuru y’iyi mashini yorohereza abantu kuzamuka no kumanuka mu nyubako eshanu zigeretse z’iri soko. Uwitwa Maniriho Girbert yagize ati: “Twari turi hano, twumva ibyuma birajegeye cyane, turebye neza tubona ni uyu mukozi w’isuku uhanutse avuye hejuru, aho yakoraga isuku kuri iki Cyuma gitwara abantu(Ascenseur), yahanutse yikubita hasi rwose ntiyigeze anasamba, ahubwo yahise yuma, kugira ngo tumukuremo byasabye kumenagura ibirahuri byayo, imbangukira gutabara ihita imusimbukana ku bitaro.” Ibi kandi nibyo bishimangirwa na Nshimiyimana Marc, uvuga ko yabonye nyakwigendera ahanuka, aca hagati ya Ascenseur n’umwanya wo ku ruhande wayo, hanyuma na Ascenseur ikamanuka imukurikiye, igahagarara muri Kabiri, kuko bahise batabaza bakayihagarika. Ati: “Uyu mucleaner(Umukozi w’isuku) yasukuraga hejuru yayo, yahanutse anyuze ku ruhande hagati yayo n’uyu mwanya yikubita hasi, Ascenseur nayo yamanutse imukurikiye turatabaza cyane tuvuga ko umuntu apfuye kandi nayo iramusanga hasi ikamucamo Kabiri, bahita bayihagarika igeze muri Kabiri. Ubu icyo tutaramenya neza ni ukumenya niba ari yo yamusunitse bitewe n’uburangare bw’abatekinisiye cyangwa niba yanyereye agahanuka na byo birashoboka.” Hari amakuru avuga ko ubwo Nyakwigendera yasukuraga kuri iyi Ascenseur, bari barimo no kuyikanika, aba baturage bakaba batumva neza uburyo baba barigukanika ikintu nk’iki bakanemera ko umuntu ajya kugikoraho isuku. Hakizimana Gaspard ati: “Numvaga bavuga ngo iki Cyuma barikugikanika, nyakwigendera nawe ajya kuhakora isuku,urumva ko hano hari uburangare bw’ababishinzwe.” Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’isoko buvuga ku mpanuka yabaye n’icyo bagiye gukora mu rwego rwo gukumira ko ibyabaye byakongera no guhumuriza abaricururizamo, buruma gihwa! Ndengera Alex, Umuyobozi wa Goico, inyuma ya Micro ati: “Situation turimo si iyo gutanga amakuru umuntu yapfuye, ku byabaye ntacyo nabivugaho, Polisi iri gukora iperereza, naba ngiye kuryivangamo.” Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje amakuru y’uru rupfu, anavuga ko hari abatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje. Ati: “Nibyo hari umukozi usanzwe ukora isuku muri GOICO wahitanwe n’impanuka y’icyuma gikoreshwa mu gutwara abantu kizwi nka ‘Lift’ cyangwa ascenseur. Ni impanuka yatewe n’imikoreshereze mibi, ndetse n’uburangare bw’umukozi ushinzwe kubungabunga imikorere n’ikoreshwa ryayo, byatumye uwo mukozi wakoragamo isuku ahitanwa na yo.” Kugeza ubu kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, hafungiye abakozi babiri bashinzwe gukurikirana imikorere yiyo ascenseur, kubera ubwo burangare bwateye urupfu (Ubwicanyi budaturutse ku bushake). Uwapfuye yitwa Rukundo Ndahiriwe Laurent. Yari afite imyaka 36, umurambo we ukaba wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri. Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yabaye ubwo nyakwigendera yakoraga isuku hejuru yayo(Lift) Yahanutse anyuze hagati ya Lift n’umwanya wo ku ruhande rwayo Byasabye kumenagura ibirahuri kugira ngo bamukuremo Irebana na: home UMURENGEZI June 6, 2023 Yisangize abandi kuri Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn Siga igitekerezo Leave a Reply Cancel replyYour email address will not be published. Required fields are marked *Comment * Name * Email * Website Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment. INKURU ZIHERUKA REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0 Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe FIFA yahagaritse Samuel Eto’o amezi atandatu -Kwamamaza - - Kwamamaza -
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena 2023, mu Isoko rya Kijyambere ry’Akarere ka Musanze rizwi nka Goico Plazza, habereye impanuka yahitanye umugabo wari usanzwe ashinzwe gukoramo isuku. Amakuru Teradignews dukesha iyi nkuru yahawe n’ababonye uburyo iyi mpanuka yabaye, avuga ko yatewe n’imikoreshereze mibi ndetse n’uburangare bw’umukozi ushinzwe kubungabunga imikorere n’ikoreshwa ryayo, byatumye uwo mukozi wakoragamo isuku ahasiga ubuzima. - Advertisement - Abasanzwe bacururiza muri iri soko ahagenewe inkweto cyane cyane izizwi nka Bodaboda, munsi y’inzira ya Esanseri(ascenseur) bavuze ko uyu nyakwigendera yahanutse akikubuta hasi, agahita anashiramo umwuka ubwo yakoraga isuku hejuru y’iyi mashini yorohereza abantu kuzamuka no kumanuka mu nyubako eshanu zigeretse z’iri soko. Uwitwa Maniriho Girbert yagize ati: “Twari turi hano, twumva ibyuma birajegeye cyane, turebye neza tubona ni uyu mukozi w’isuku uhanutse avuye hejuru, aho yakoraga isuku kuri iki Cyuma gitwara abantu(Ascenseur), yahanutse yikubita hasi rwose ntiyigeze anasamba, ahubwo yahise yuma, kugira ngo tumukuremo byasabye kumenagura ibirahuri byayo, imbangukira gutabara ihita imusimbukana ku bitaro.” Ibi kandi nibyo bishimangirwa na Nshimiyimana Marc, uvuga ko yabonye nyakwigendera ahanuka, aca hagati ya Ascenseur n’umwanya wo ku ruhande wayo, hanyuma na Ascenseur ikamanuka imukurikiye, igahagarara muri Kabiri, kuko bahise batabaza bakayihagarika. Ati: “Uyu mucleaner(Umukozi w’isuku) yasukuraga hejuru yayo, yahanutse anyuze ku ruhande hagati yayo n’uyu mwanya yikubita hasi, Ascenseur nayo yamanutse imukurikiye turatabaza cyane tuvuga ko umuntu apfuye kandi nayo iramusanga hasi ikamucamo Kabiri, bahita bayihagarika igeze muri Kabiri. Ubu icyo tutaramenya neza ni ukumenya niba ari yo yamusunitse bitewe n’uburangare bw’abatekinisiye cyangwa niba yanyereye agahanuka na byo birashoboka.” Hari amakuru avuga ko ubwo Nyakwigendera yasukuraga kuri iyi Ascenseur, bari barimo no kuyikanika, aba baturage bakaba batumva neza uburyo baba barigukanika ikintu nk’iki bakanemera ko umuntu ajya kugikoraho isuku. Hakizimana Gaspard ati: “Numvaga bavuga ngo iki Cyuma barikugikanika, nyakwigendera nawe ajya kuhakora isuku,urumva ko hano hari uburangare bw’ababishinzwe.” Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’isoko buvuga ku mpanuka yabaye n’icyo bagiye gukora mu rwego rwo gukumira ko ibyabaye byakongera no guhumuriza abaricururizamo, buruma gihwa! Ndengera Alex, Umuyobozi wa Goico, inyuma ya Micro ati: “Situation turimo si iyo gutanga amakuru umuntu yapfuye, ku byabaye ntacyo nabivugaho, Polisi iri gukora iperereza, naba ngiye kuryivangamo.” Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje amakuru y’uru rupfu, anavuga ko hari abatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje. Ati: “Nibyo hari umukozi usanzwe ukora isuku muri GOICO wahitanwe n’impanuka y’icyuma gikoreshwa mu gutwara abantu kizwi nka ‘Lift’ cyangwa ascenseur. Ni impanuka yatewe n’imikoreshereze mibi, ndetse n’uburangare bw’umukozi ushinzwe kubungabunga imikorere n’ikoreshwa ryayo, byatumye uwo mukozi wakoragamo isuku ahitanwa na yo.” Kugeza ubu kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, hafungiye abakozi babiri bashinzwe gukurikirana imikorere yiyo ascenseur, kubera ubwo burangare bwateye urupfu (Ubwicanyi budaturutse ku bushake). Uwapfuye yitwa Rukundo Ndahiriwe Laurent. Yari afite imyaka 36, umurambo we ukaba wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri. Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yabaye ubwo nyakwigendera yakoraga isuku hejuru yayo(Lift) Yahanutse anyuze hagati ya Lift n’umwanya wo ku ruhande rwayo Byasabye kumenagura ibirahuri kugira ngo bamukuremo