Mu buzima bwa muntu, inzu ni kimwe mu by’ibanze dukenera, kuko niho ibikorwa byinshi bya muntu bishingira. Ni muri urwo rwego mu mirenge ya Kinigi na Nyange hatashywe amazu 26 yubakiwe abatishoboye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023, kikaba cyaranzwe n’ibyishimo ku bayahawe ndetse bashimira abakoze iki gikorwa cy’indashyikirwa.
Bamwe muri bo baganiriye n’ikinyamakuru UMURENGEZI, bagaragaje amarangamutima menshi yatewe no guhabwa amazu.
Ntawugiruwe Mukera, umwe mu bagenerwabikorwa bubakiwe inzu, yatangaje ko yishimiye ibi bikorwa bahawe, avuga ko bagiye kubisigasira bakabirinda kwangirika.
- Advertisement -
Ati: “Nasaga n’aho ndara hanze, none mbonye aho kuba. Ubu ntabwo nzongera kunyagirwa. Ndashimira abakoze iki gikorwa hamwe n’ubuyobozi bwacu bwiza.”
Mukanoheli Marie Jeanne, yashimiye ababahaye aya mazu barimo SACOLA ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze.
Ati: “Ndashimira ubuyobozi bwadutekerejeho bukadutera inkunga mu iterambere, kandi tugiye kubungabunga ingagi, kuko nizo zikamwa amadevise avamo ubu bufasha twahawe na SACOLA binyuze muri reveni sheya(Revenue share). ”
Nsengiyumva Pierre Celestin, umuyobozi wa SACOLA, yagarutse ku bikorwa byatashywe, avuga ko ari ibikorwa basanzwe bakora.
Ati: “Twishimiye ibi bikorwa byuzuye hano mu Mirenge ya Kinigi na Nyange. Ni amazu 26 agizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero, ubwogero ndetse n’ikigega gifata amazi, bikaba byaruzuye bitwaye arenga Miliyoni 250 y’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gikorwa cyo kubaka amazu y’abatishoboye, si ubwambere gikozwe na SACOLA, kuko tumaze kubaka amazu asaga 80 kandi hari n’ibindi bikorwa by’iterambere tugiramo uruhare biturutse ku mafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo.”
Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ndetse n’abafatanya bikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Musanze
Ati: “Ndashimira cyane igitekerezo cyo gufasha abaturage bacu batishoboye, cyatanze na Perezida Paul Kagame, cyo gusangiza abaturage baturiye pariki y’igihugu y’Ibirunga, amafaranga ava mu bukerarugendo binyuze muri SACOLA.”
Yakomeje asaba abagenerwa bikorwa gufata neza ibyo bahawe kugira ngo bibateze imbere. Ati: “Turasaba ko mwe mwahawe ubufasha, mwakwirinda ko ibi bikorwa byangirika, ndetse mwirinde no kubigurisha.”
Uretse amazu bahawe, bose uko ari imiryango 26 bahawe n’ibindi bikoresho byo mu rugo, byiganjemo ibiribwa hamwe n’ibikoresho by’isuku.