Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu kagari ka Mugari, umurenge wa Shingiro, mu karere ka Musanze, bavuga ko batunguwe no guhabwa umuriro w’ amasharazi nyuma y’ igihe kirekire ntawo bagira.
Aba baturage bavuga ko bakoraga urugendo rw’isaha n’igice kugira ngo bagere aho babona serivisi zikorwa hifashishije umuriro nko kwogoshwa, gusharija telefone, gufotoza ibyangobwa bitandukanye ndetse n’izindi serivisi zitandukanye.
Ubwo aba baturage bahabwaga ibikoresho byifashishwa mu guhabwa umuriro bigizwe na mubazi y’amashanyarazi, insinga, amatara n’ ibindi, ndetse n’abandi bashirirwa umuriro w’ amashanyarazi mu mazu yabo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura no gukwirakwiza umuriro w’ amashanyarazi REG, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba nabo baratekerejweho.
Mfitumikiza Didier umwe mu bahawe umuriro, aganira na UMURENGEZI.COM yagize ati, “Nshimishijwe n’uko duhawe umuriro, kuko ntituzongera gutaha dukubita amano ku mabuye cyangwa ngo tugende dukubita umutwe ku bikuta tugiye mu nzu nk’uko byatugendekeraga tukiri mu icuraburindi ry’umwijima wahoraga mu nzu zacu.”
- Advertisement -
Mfitumikiza Didier ahamya ko bakize icuraburindi ryarangwaga mu nzu zabo
Nyirambazi Florida nawe wahawe umuriro avuga ko abana babo babogosheshaga imakasi, urwembe ndetse n’ amacupa kubera urugendo rurerure byabasabaga gukora kugira ngo bagere aho bashobora kwogoshwa, gusa akavuga ko nubwo bahawe umuriro. kuwukoresha bizajya bibagora.
Ati, “Ese koko ubu nkozeho sinashya? Mbese ubu nijya gucana itara cyangwa ngiye gusharija telefone sinzashya? Tubonye umuriro, ubu igisigaye kandi kigoye ni ukumenya uko tuzawukoresha, kuko tuzi ko uwukozeho umutwika.”
Nyirambazi Florida aganira n’Itangazamakuru
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro Munyentwari Damascene yashimiye REG iki gikorwa cyiza cyo kugeza umuriro ku baturage abereye umuyobozi, anasaba abaturage bahawe umuriro w’amashanyarazi kuwubyaza umusaruro, banirinda icyaba intando yo kubasubiza inyuma nko kuwukoresha nabi, ahubwo ukababera umusembura w’ impindu zignisha ku iterambere.
Munyentwari Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Nsabimana Joel Elvis Umuyobozi wa REG ishami rya Musanze, uvuga ko iyo umuriro ukoreshejwe neza ugira ibyiza byinshi, ariko kandi wakoreshwa nabi ugateza ibibi byinshi birimo gushya kw’inzu, kwangirika kw’ibikoresho bitandukanye byashyizwe ku mashanyarazi, ndetse bikaba byateza impanuka zitandukanye harimo n’urupfu.
Uyu muyobozi kandi asaba aba baturage gukoresha neza umuriro bahawe, no kugerageza kwitwararika ku kintu cyose gishobora guteza impanuka, hagamijwe kwirinda igaruka zaterwa n’imikoreshereze mibi yawo.
Nsabimana Joel Elvis umuyobozi wa REG mu karere ka Musanze
Akagari ka Mugari ni kamwe mu tugize umurenge wa Shingiro, kakaba na kamwe mu twari tumaze igihe kinini nta muriro w’amashanyarazi uharangwa, bikaba byitezwe ko itangwa ry’uyu muriro rigiye kwihutisha iterambere ry’abahatuye n’iry’igihugu muri rusange.