Igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2021 B cyatangirijwe mu mudugudu wa Kansenda, akagari ka Musezero, umurenge wa Rwaza by’umwihariko mu kibaya cya Mukinga, ahatewe ibishyimbo byo mu bwoko bwa “Mwirasi” hakanatwerwa urubingo rukomoka ku mbuto yatanzwe n’umushinga wa MINAGRI uzwi nka RDDP.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa watanu tariki 19 Werurwe 2021, ku bufatanye n’umushinga RDDP ukorana na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu kibaya cya Mukinga giherereye mu mudugudu wa Kansenda, ku bufatanye n’umushinga ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri(DERN) ndetse n’umushinga ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi , ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP).
Uretse abaturage, iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rucyahana Andrew Mpuhwe, umuyobozi wa RAB ishami rya Musanze, umuhuzabikorwa wa DERN muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri n’abandi benshi by’umwihariko abaturage bo mu murenge wa Rwaza.
Bamwe mu bitabiriye igihembwe cy’ihinga mu karere ka Musanze
- Advertisement -
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rucyahana Andrew Mpuhwe yakanguriye abaturage gukora kinyamwuga hagamijwe kubona ibibatunga ndetse bagasagurira n’amasoko binyuze mu guhuriza hamwe imbaraga no kwizigamira.
Ati, “Dutangije igihembwe cy’ihinga 2021 B, turasaba baturage guhinga muhingira kwihaza ndetse mugasagurira n’amasoko. Mugomba gukora kinyamwuga, mukava muri bwa buhinzi bwa gakondo.”
Yakomeje agira ati, “Iyi mbuto y’ibishyimbo mukayitubura, ejo cyangwa ejobundi mukazaba muyifite ku bwinshi, mutajya guhinga hanyuma ngo muvuge ko mwabuze imbuto yo gutera. Ni imbuto izabafasha kwikura mu bukene ndetse no kwihaza musagurira n’amasoko. Ikindi nuko n’ubu bwoko bw’urubingo mubonye mwabutubura mubutera ku nkuka z’imirima n’imigezi ku buryo amatungo yanyu atazigera abura ubwatsi, bityo n’umukamo ukiyongera, mugakirigita ifaranga mukabaho neza n’abanyu.”
Visi Meya Rucyahana Andrew Mpuhwe(hagati) aganiriza abaturage bari bitabiriye iki gikorwa
Rwaza ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, ufite abaturage batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ukaba umurenge weramo ibihingwa ngandurarugo birimo n’ibishyimbo, ukaba kandi n’umurenge ukora ubuhinzi bushingiye ku bworozi bw’amatungo magufi n’amaremare, ari nayo abaturage bakomoraho ifumbire y’imborera bakoresha mu buhinzi bwabo bayivanze n’imvaruganda.
Uyu muhango wari wanitabiriwe n’abandi bayobozi batanduknye bo mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi(RAB)