Ihuriro ry’iminsi itatu ryiswe “Kingdom Business Forum” ryaberaga mu karere ka Musanze, ryasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022.
Iri huriro ryateguwe n’Itorero rya Fatherhood Sanctuary, ryatangiye tariki ya 09 Ugushyingo, rigamije kwigira hamwe uko hagabanywa icyuho kiri mu gukora ubucuruzi ku Bakirisitu babihuza n’ubuzima bwa Gikirisitu.
Bishop Hakizimana Pacifique, uhagarariye Itorero rya Fatherhood Sanctuary, yatangaje ko abitabiriye ihuriro bamenye neza icyuho kiri hagati yo guhuza ubuzima bw’ubu Mana n’ubuzima busanzwe.
Ati: “Ihuriro ryagenze neza cyane, abaryitabiriye bamenye ikibazo gihari kandi iyo ikibazo cyagaragaye kirakemuka, kuko buri wese ukibona atangira gushaka igisubizo. Iri huriro rikaba ryatumye twese tugiye gushakira hamwe igisubizo cyo gukuraho icyuho kiri hagati yo gusenga no gukora ubucuruzi.”
- Advertisement -
Rucyahana Andrew Mpuhwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, avuga ko iri huriro ryabaye umwanya mwiza wo kuganira n’abanyamahanga ku iterambere ry’Akarere.
Ati: “Abanyamahanga, bagaragaje ko bafite inyota yo gushora imari mu Karere kacu ka Musanze.”
Akomeza agira ati: “Mu bantu badusangije ubunararibonye bwabo muri iri huriro, ntan’umwe watubwiye ko Imana iguha ibintu by’ubuntu. Kubw’ibyo rero, abantu bagomba gukura amaboko mu mufuka bagakora kandi bakabihuza no gusenga.”
Iri huriro ryitabiriwe n’abanyamahanga 38 b’Abakirisitu bakora ubucuruzi butandukanye, basangizaga ubunararibonye bwabo Abanyarwanda by’umwihariko abanya Musanze, rikaba ryasojwe abaryitabiriye bemeje ko ryagenze neza, ndetse bashima serivisi bahawe n’ababakiriye, banifuza ko ryaba igikorwa ngaruka mwaka.