Kuri uyu wa kane taliki ya 17 Kamena 2021, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje.
Umukino w’ishiraniro w’amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, watangiye ku isaha ya saa 15h00′, uhuza Musanze FC na Gorill FC, ubera kuri Sitade Ubworoherane.
Uyu mukino wari uryoheye ijisho, watangiye ikipe ya Musanze isatira ndetse wabonaga ifite n’inyota yo gutsinda.
Nyuma yo guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego, ikipe ya Musanze FC yasubije umutima mu gitereko ku munota wa 8′ w’umukino, ubwo Kapiteni Niyitegeka Idrissa yafunguye amazamu, ku mupira mwiza wari uturutse kuri Twizerimana Onesme ku ruhande rw’iburyo, maze umukino uba uhinduye isura.
- Advertisement -
Ikipe ya Gorilla FC yakomeje gusatira ishakisha uburyo bwo kwishyura igitego, ariko ba myugariro ba Musanze FC bari bayobowe na Danny Mwiseneza ndetse na Dushimumugenzi Jean, bakomeza kwitara neza mu bwugarizi.
Ku munota wa 43′ w’umukino, Twizerimana Onesme yatsinze igitego cya kabiri cya Musanze FC, ku mupira mwiza yari ahawe na Mutebi Rachid umusore ukomoka mu gihugu cya Uganda, maze Sitade Ubworoherane yari irimo abantu bake bashoboka biganjemo abayobozi, bajya mu bicu bishimira uburyo ikipe yitwaye ndetse bashimira n’umutoza Canavaro ko akomeje kugaragaza ko afite ubushobozi bwo gutoza umupira w’amaguru.
Uyu mukino wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’ikipe ya Gorilla, Visi Perezida w’ikipe ya Marine FC, ndetse na Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide bakunze kwita Trump.
Ibi, byahuriranye n’umuhango wo gusezera ku mugaragaro umukinnyi wamenyakanye cyane hano mu Rwanda uzwi nka Imurora Japhet Drogoba, wanyuze mu makipe atandukanye nka Marines FC, Police FC na Musanze FC, wanashimiwe ikinyabupfura cyamuranze mu gihe cyose yamaze akina umupira w’amaguru.
Imurora Japhet avuga ko impamvu yamuteye gusezera ku mugaragaro ari uko yabonye bagenzi be barangiza umupira umuntu ntamenye uko bagiye, ariko we kuba abikoze ku mugaragaro ari isomo kuri bagenzi be bakibyiruka kandi abifuriza kuzagera ikirenge mu cye.
Yashimiye amakipe yose yanyuzemo, uburyo yabanye na bo, by’umwihariko Perezida wa Musanze FC ahamya ko yamubereye umubyeyi.
Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide yashimiye Drogoba uburyo yababereye imfura, mu magambo agira ati “Mu by’ukuri Japhet yatubereye imfura, ndetse yagize ikinyabupfura ku buryo tutapfa kumurekura gutya. Ahubwo tugomba kumuhindurira inshingano kandi na bagenzi be bamurebereho, kugira ngo nabo bazasezere neza kandi Drogoba nzakomeza kumufasha kugira ngo yiteze imbere.”
Ibihe byaranze umukinnyi Drogoba mu gihe cyose yamaze akina umupira w’amaguru
Yatangiye gukina umupira mu mwaka wa 2007, akinira Marine FC kugeza muri 2009, akina imikino 30 yatsinda ibitego 7.
Kuva muri 2009 kugeza 2015, yakiniraga Musanze FC, akina imikino 117 atsinda ibitego 28.
Kuva muri 2015 kugeza muri 2017, yakiniraga Police FC, aho yakinnye imikino 49 agatsinda ibitego 15.
Kuva muri 2017 kugeza muri 2021, yakiniraga ikipe ya Musanze FC, mu mikino 83 yakinnye, akaba yari amaze gutsindamo ibitego 18.
Ikipe ya Musanze FC nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-0, yahise ifata umwanya wa Mbere n’amanota 12, ikaba ikurikiwe na Kiyovu Sports n’amanota 10.