Bamwe mu baturage baturiye n’abakoresha umuhanda uherereye mu mujyi wa Musanze, batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zirambaraye mu muhanda no mu nzira y’abanyamaguru, ikibazo aba baturage bemeza ko kimaze hafi imyaka ibiri.
Ni nsinga z’amatara yo ku muhanda wa kaburimbo Kabaya-Groupement, zangijwe n’impanuka z’imodoka mu bihe bitandukanye nk’uko byemezwa na bamwe mu babonye izo mpanuka ziba, ndetse n’abahaturiye, bakaba batewe impungenge no kuba zabambura ubuzima.
Bamwe mu baganiriye na Umurengezi.com batangaza ko usibye, kuba bo ari bakuru, impungenge ku bana babo zitabura, kuko ngo hari n’ubwo umwana yabikinisha atazi ingaruka bishobora kumugiraho, zirimo no kuhatakariza ubuzima.
Ahishakiye Françoise, umwe muri aba baturage, avuga ko ahorana igishyika cyo kuzabura ubuzima bw’umwana we, kuko ngo akunda kuhanyura ari gukina n’abandi bana.
- Advertisement -
Ati, “Mudutabarize rwose, iki kibazo mureba kiraduhangayikishije nk’ababyeyi dufite abana bato. Izi nsinga zishinyitse gutya, zirimo umuriro kandi ni mu nzira y’abanyamaguru.
Abana bacu birirwa bahanyura tukagira igishyika ko bazahaburira ubuzima. Ikimpangayikishije kurushaho ni ukuntu mbona bidasanwa kandi bimaze igihe byangijwe n’impanuka z’imodoka mu bihe bitandukanye, kuko hari n’ibigiye kumara hafi imyaka ibiri bidasanwe.”
Ibi kandi ni ibishimangirwa na Nteziyaremye Augistin, nawe ukoresha uyu muhanda umunsi ku wundi, aho avuga ko abona harabaye uburangare bw’abayobozi babishinzwe, agatunga agatoki ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG, ishami rya Musanze.
Ati, “Njyewe ibi byose byangiritse ndeba, kuko nkunda kugenda hano cyane. Amatara 2 ya mbere yangijwe n’imodoka zigisha gutwara ibinyabiziga, irindi ryagonzwe ari nijoro n’imodoka yakoze impanuka ntiyamenyekana neza, mu gihe andi atatu ya nyuma yangijwe n’impanuka y’imodoka yari itwawe n’umuntu bivugwa ko yari yasinze, hakaba hagiye gushira amezi arenga atatu.”
Akomeza agira ati, “Kuba hashize iki gihe cyose bidasanwa njyewe mbibonamo uburangare bw’abayobozi, bwo kutita ku bikorwa remezo, kuko ntibyumvikana ukuntu amatara ari ku muhanda nyabagendwa yangirika hagashira imyaka hafi ibiri atarasanwa.”
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri izi mpungenge zigaragazwa n’abaturage, ntibyadukundira, kuko inshuro zose twahamagaye Bwana Batangana Regis, Umuyobozi wa REG ishami rya Musanze atatwitabye, ndetse n’ubutumwa bugufi twamuhaye atabusubije, kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.
Nubwo abaturage bagaragaza impungenze z’amashanyarazi, uyu muhanda ugaragaraho ibindi bibazo by’iyangirika ry’ibikorwa biwushamikiyeho, nk’aho usanga ibyuma bikumira impanuka bigenda byaginzwa, ndetse yaba n’inzira z’abanyamaguru n’izitwara amazi nabyo bikaba byarangiritse.