Abaturage bo mu Murenge wa Muko, mu Kagari ka Cyogo, barasaba Leta gushakira inzira amazi y’utugezi dutemba mu gihe cy’imvura nyinshi, tukangiza imyaka yabo, bikabatera inzara, nyamara ngo bo bakabona haboneka igisubizo kirambye biramutse byitaweho.
Aba baturage bavuga ko bo ubwabo, bagerageje gushaka igisubizo kitarambye, kandi bigatanga umusaruro, bityo bakabona Leta igize icyo ikora, byafasha mu gusigasira ubuzima n’imibereho byabo.
Nyiramigisha Gloriose umwe muri bo, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UMURENGEZI avuga ko Utugezi nka Nyabeshaza, Mutobo, n’utundi duturuka hejuru muri iyo misozi, mu gihe cy’imvura, twuzura kubera imigazo yatwo mito, tukuzurirana twose tuyoboka mu Bibare(ubuvumo) bitewe n’imyanda y’amacupa ashaje, ibijerekani, amabuye n’imyenda ishaje, bigafunga Ibibare, hanyuma amazi akaminukira mu mirima.
Ati, “Hano mu kibaya cya Kiyababa hahurira Utugezi twinshi nka Nyabeshaza, Mutobo n’utundi, urukomatane rwatwo ruteberera mu Bibare(ubuvumo) biri hano, ariko kubera imyanda imanuka muri ayo mazi, ibibare bikaziba, maze amazi akaminukira mu mirima yacu, akanica amatungo rimwe na rimwe n’Abantu bakaba bahasiga ubuzima.”
- Advertisement -
Nyiramigisha kimwe na bagenzi be, ngo babona Ibibare byubakiwe ku buryo bwiza butuma imyanda itinjiramo ngo ibuze amazi gutambuka, nta kabuza iyo sayo ibahombya yaba Amateka.
Aba baturage bahamya ko batewe impungenge n’uko abaturiye iyo migezi, bababwiye ko bari mu manegeka, nyamara bo bakabibona nko kwihunza inshingano k’ubuyobozi cyane cyane Urwego rw’Akarere mu gukemura igiteza ibiza.
Bisengimana Janvier, Umunyamabangaa Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, yemeza aya makuru, akavuga ko mu gihe cy’Imvura utwo tugezi twuzura tukangiza imyaka, ndetse ko no mu gihe cy’ibiza biheruka utwo tugezi twangije Hegitari 64 z’imyaka y’Abaturage.
Agira ati: “Nibyo koko Aya amazi aturuka mu tugezi twa Nyabeshaza, Mutobo na Mbizi, twangije Hegitari 64 z’imyaka y’abaturage. Ni igihombo kinini ku Murenge wacu n’Igihugu muri rusange. Habonetse uburyo burambye bwo gutuma Ibibare bitaziba na Mutobo iri iruhande rw’Umuhanda igahabwa umugazo mugari byaba igisubizo kirambye.”
Aya mazi iyo abaye menshi yangiza imyaka y’abaturage
Uyu muyobozi kandi anavuga ko bagerageje kuzibura Ibibare bifashishije uburyo bwa gakondo bitanga umusaruro, ibintu nawe avuga ko hakozwe igikorwa gifite imbaraga cyo gutangira imyanda izibya Ibibare byaha abaturage agahenge by’igihe kirekire.
Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko iki kibazo bakizi nk’akarere, ndetse ko hari gushakwa igisubizo kirambye, harimo gucukura bakajya hasi cyane bashakira ayo mazi inzira, ku buryo atarenga ngo ajye mu baturage, ndetse no kujya hakorwa uburyo bwo kuzibura Ibibare, hakanakorwa imirwanyasuri .
Ati: “Amazi yose aturuka muri iriya misozi mu gihe cy’Imvura, yose aramanuka, akarema iyo migezi(Nyabeshaza, Mbizi na Mutobo ihoraho no kwizuba). Bitewe n’uko ikibaya cya Kiyababa giteye, ntabwo amazi ahagera ngo asohoke. Mu bihe bisanzwe hari Ibibare bigenda biziburwa n’Abaturage ku bufatanye n’ubuyobozi. Ntabwo twaterura ayo mazi ngo tuyasimbutse ikibaya, igikomeza gukorwa ni ubwo bufatanye n’Abaturage cyane cyane turinda ko biriya Bibare byaziba, hakabaho gukomeza kubizibura igihe imvura yaguye. Ibiza byo biba iyo amazi yabaye menshi ataragera ku bibare.”
Akomeza agira ati, “Tuzagira gahunda yo gusibura ya miyoboro, tujyamo hasi cyane, kugira ngo byibura amazi abone aho atambukira, ku buryo atarenga ngo ajye mu baturage. Hari na gahunda yo gucukura imirwanyasuri, kuko uko igenda ifata amazi niko igenda iyagabanya, mu kibaya hakagerayo amazi makeya.
Ku kijyanye na Mutobo, murabona ko ariya mazi ari meza, ku bufatanye n’umushinga Volcano Belt ugiye kuyatunganya mu bigega binini, hanyuma ajye yoherezwa mu baturage bo mu Karere ka Musanze hirya no hino akoreshwe.”
Umuyobozi asoza amara impungenge Abaturage byagaragaye ko batuye mu manegeka, ko imiryango idafite ubushobozi izafashwa gushakirwa amacumbi na Guverinoma y’Urwanda, cyane ko abafite ubushobozi bagera kuri 30 ngo kuri ubu batangiye kwiyubakira.
Ahuzwa n’utugezi twinshi, agateza isuri