Abaturage baturiye ikizenga gihuza umudugudu wa Kungo n’uwa Nganzo, ku muhanda wa Musanze-Kinigi ujya ku rwunge rw’amashuri rwa GSK, bavuga ko kibabangamiye, bagasaba ko cyakurwaho.
Aba baturage bavuga ko bigoye kuhanyura igihe imvura yaguye, kubera amazi aharega ngo bikaba byaha urwaho n’abagizi ba nabi kuhatangirira abantu, bitwaje ayo mazi.
Haguminshuti Chance, umwe muri aba baturage, yabwiye itangazamakuru ko aya mazi akunda kurega aha hantu ababangamiye bikomeye, ndetse ko hari n’ubwo bituma bajya kuzenguruka kugira ngo batagwamo, cyangwa se barinde abana babo kuba bahaburira ubuzima, cyane ko ngo iyo imvura yaguye aya amazi amara icyumweru kirenga atarakama.
Agira ati: “Nk’umuturage uhatuye, iyo imvura yaguye gutaha bitubera ikibazo gikomeye cyane, ku buryo twiganya gutaha mu ngo zacu bitewe n’amazi aba yahuzuye ari menshi, hakaba n’ubwo bituviriyemo gukererwa mu kazi kacu ka buri munsi bitewe no gukikira dushakisha andi mayira.”
- Advertisement -
Ibi kandi ni byo bishimangirwa na Ndushabandi Jean Nepomuscene uvuga ko iki kizenga kijya kibabangamira cyane, bakabura uko binjira mu ngo zabo, bitewe n’amazi aba yahuzuye ari menshi cyane.
Ati: “Rwose nk’abanyamakuru bavugira rubanda, mutubabarire mutubarize hejuru iki kibazo cy’iki kizenga kirega aha ngaha, turebe ko cyazabonerwa igisubizo, dore ko n’abana bacu bajya bagwano tukabura aho twabariza, yewe n’abahaturiye bafite ibinyabiziga babura uko babyinjiza mu ngo zabo, bagahitamo kujya kubicumbikisha.’’
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, abajijwe kuri iki kizenga yasubije ko iby’iki kibazo abizi.
Ati: “Iki kizenga kibangamiye abaturage batuye muri Cyuve turakizi, iyo imvura yaguye harega amazi menshi, agatuma abahanyura batabasha gutambuka, igihe amazi yahareze ari menshi. Dukeka ko biterwa n’uko munsi yaho hashobora kuba harimo isoko ivubura amazi aba yazanywe n’imvura, bitewe n’abaturage bahaturiye batabashije gucukura imyobo myinshi ifata amazi.’’
Uyu muyobozi yizeza abaturage ko mu minsi mike itarambiranye, iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti, ku buryo abaturage bazajya bahanyura batikandagira, bityo bikaziba n’icyuho cy’urugomo rushobora kuhakorerwa hitwajwe ubunyereri buharangwa iyo imvura yaguye, bikaba byaviramo abahanyura kuhamburirwa.
Yanditswe na MUDATINYA Fraterne