Iradukunda Emmerance arashinja ibitaro bya Ruhengeri kuba intandaro yo gupfa k’umwana we, nyuma yo kurangaranwa kugeza ubwo umwana ashyirwa mu byuma byabugenewe umuriro ukagenda abaganga ntibabimenye.
Uyu mubyeyi uvuga ko yarangaranwe, avuka mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Nyagisozi, umurenge wa Busogo, mu karere ka Musanze, ngo yageze mu bitaro bya Ruhengeri yohererejwe n’ikigo nderabuzima cya Gataraga, nyuma yo kubona agomba kubyara abazwe, nk’uko bigarukwaho n’abaturage bamusuye mu bitaro ndetse n’abarwaza be.
Bavuga ko mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 06 Nyakanga 2022 ari bwo yagombaga kubagwa ntiyabagwa kugeza mu gicamunsi kuko yabazwe ahagana saa munani z’amanywa, no mu gihe amaze kubyara umwana ajyanwa mu byuma byabugenewe, arangaranwa n’abaganga kugeza ubwo umuriro ugenda ntibabimenye umwana agashyiramo umwuka.
Bahenda Eugenie umubyeyi wa Iradukunda ari na we wari umurwaje, ahamya ko urupfu rw’umwuzukuru we rwagizwemo uruhare n’abaganga.
- Advertisement -
Agira ati, “Umwana wanjye yagize ibise, hashyize akanya biragenda, nibwo muganga yatubwiye ngo reka bamubage, uwabazwe bamugaruye vuba, uwo yabyaye baramutindana kugeza ubwo badutuma kugura imiti hanze y’ibitaro, no mu gihe tuyizanye baraducunaguza ngo nidusubire kugura indi yo kuyivangira.
Twarayizanye turayibaha banga kuyimuha tubabajije impamvu badusubiza ko tutagomba kubigisha uko bakora akazi! Igituma duhamya ko urupfu rw’umwuzukuru wanjye rwagizwemo uruhare n’abaganga ni uburyo bamujyanye mu byuma byabugenewe umuriro ukagenda ntibabimenye tubazaniye n’imiti badutumye baratubwira ngo nitureke gupfusha amafaranga ubusa ntacyo turamira.”
Nyirabukwe wa Iradukunda Emmerance mu gahinda nyuma yo kubwirwa inkuru y’incamugongo
Iradukunda Emmerance umubyeyi wabazwe, uwo yibarutse agapfa nyuma y’amasaha make avutse, mu ntege nke, ikiniga n’agahinda, yabwiye UMURENGEZI.COM ko kubagwa bitinze ku gihe cyari giteganyijwe ari yo ntandaro yo kubyara umwana agahita apfa.
Ati, “Nageze mu bitaro mu gitondo cyo kuwa gatatu, ngomba kubagwa mbere ya saa sita, ariko siko byagenze, kuko byakozwe saa munane(14h00), umwana yamaze kunanirwa. Ikindi ubwo yari amaze kuvuka, ntiyitaweho nk’uko bikwiye kugeza ubwo ashyirwa mu byuma byabugenewe agapfiramo ubwo umuriro wagiye abaganga ntibabimenye.”
Mu kiganiro ikinyamakuru UMURENGEZI cyagiranye na Dr. Muhire Philbert umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri yagitangarije ko adashobora guhamya ko umuntu ari miseke igoroye, gusa agahamya ko ibivugwa n’abo baturage atari byo, akurikije uko ibihaha by’umwana byari byangiritse.
Ati, “Ibivugwa n’ababyeyi ko barangaranwe ntabwo ari byo, ikindi bavuga ngo umuriro waragiye abaganga ntibabimenya na byo si ko bimeze, kuko ahantu abana baba bari, haba hari abaganga gusa. Ntabwo umubyeyi yamenya ko umuriro wagiye muganga atarabimenya. Nkurikije ibyo nabwiwe, umubyeyi yagize ibise inda itaragera igihe cyo kuvuka. Iyo bigenze bityo, ahabwa imiti ibisubizayo, ariko hari igihe bidasubizwayo muganga akareka umwana akavuka, agafashwa kurengerwa ibihaha, kuko avuka byamaze kwangirika, ari na byo byabaye kugeza ubwo ajyanwa muri Newotoloji(aho bajyana abana bavukanye ibibazo) kongererwa umwuka.”
Uyu muyobozi abajijwe ku kibazo cyo kuba harabayeho gusigana kw’abaganga mu kwita kuri uyu mwana, yasubije agira ati, “Sinabihamya, kuko byabaye ntahari.”
Dr. Philbert yongeraho ko umuntu atari miseke igoroye, ku buryo hatabaho aho bigaragara ko serivisi zatanzwe zitanyuze uwazihawe, gusa agasaba abaturage gukomeza kubagana kandi bizeye ko bari buhabwe serivi nziza, ndetse ko no mu gihe hagaragaye ikibazo bajya bakimenyesha ubuyobozi kugira ngo kivugutirwe umuti urambye.
Dr Muhire Philbert umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri
Andi makuru yizewe agera ku UMURENGEZI avuga ko mu gihe uyu mwana yamaraga gupfa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, habayeho gushyamirana hagati y’abaganga n’abarwaza banga ko umurambo ujyanwa mu buruhukiro nta kirakorwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB gusa birangira nyakwigendera ajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro.
Ibitaro bya Ruhengeri byakira abarwayi baturuka mu bigo nderabuzima 16 bibishamikiyeho bibarizwa mu mirenge itandukanye igize akarere ka Musanze, ibigo nderabuzima 8 byo mu turere duhana imbibi n’aka karere, ndetse n’abarwayi boherezwa n’ibitaro bitandukanye baje guhura n’abaganga b’inzobere.
Iradukunda Emmerance yemeza ko uburangare bwo kutabagirwa igihe ari yo ntandaro yo kubura umwana we