Bamwe mu batuye mu Karere ka Musanze, bakoze Siporo rusange, yitezweho guhindura byinshi, byiganjemo ubuzima buzira indwara zitandura, zishobora kwirindwa hifashishijwe siporo.
Umunsi wa siporo rusange ku banya Musanze, ni ngaruka kabiri buri kwezi, aho buri cyumweru cya mbere iba kuwa gatandatu, mu gihe ku cyumweru cya gatatu ikorwa ku cyumweru.
Iyo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022, yitabiriwe n’abantu benshi batandukanye biganjemo urubyiruko, bakaba bakoresheje Umuhanda uturuka ku soko rinini rya Musanze rizwi nka GOICO PLAZA, bakomeza umuhanda ugana kuri Sonrise, basoreza muri sitade Ubworoherane.
Bakomeje imyitozo ngororamubiri yoroheje, nyuma bahabwa ubutumwa butandukanye n’abayobozi, bwari bwiganjemo gusobanurirwa akamaro ka siporo ku buzima, ndetse no kwirinda indwara zitandukanye.
- Advertisement -
Muhire Philibert, Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, yasobanuriye abitabiriye siporo rusange akamaro kayo ku buzima.
Ati: “Nishimiye cyane ko siporo imaze kuba Umuco muri aka Karere kacu ka Musanze. Siporo ni nziza ku buzima bwacu, kubera ko ituma twirinda indwara nyinshi, nk’ Umuvuduko w’amaraso, Diyabete, Kanseri zitandukanye n’izindi zose dushobora kwirinda dukoresheje siporo.”
Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yashimiye abitabiye Siporo rusange bose, abasaba ko bakebura n’abatari bumva akamaro k’iki gikorwa.
Ati: “Ndashima buri wese witabiriye iyi siporo, ndashimira abafatanyabikorwa batandukanye, ariko nkabasaba ko mwakangurira n’abandi baturage bataramenya ibyiza by’iyi gahunda, nabo bakajya baza tukifatanya muri siporo.”
Siporo irangiye, abayitabiriye basuzumwe indwara zitandura, zirimo umuvuduko w’amaraso na Diyabete. Inzego z’ubuzima zikaba zikangurira abantu b’ingeri zose gukora siporo zitandukanye, bakirinda kurya amasukari ndetse n’amavuta byinshi, kuko ari bimwe mu bitera indwara zihitana benshi mu batuye Isi.
Nyuma ya siporo, basobanuriwe akamaro kayo, banapimwa indwara zitandukanye
Iyi siporo yari yitabiriwe n’ingeri zitandukanye, ziganjemo Urubyiruko