Abaturage bo mu Mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, barishimira ubuvugizi bakorewe umuhanda wari warafunzwe n’Amazi, ubu ukaba warongeye kuba Nyabagendwa.
Ibi, aba baturage babitangaje nyuma y’uko bifatanyije n’Abayobozi babo mu gikorwa cy’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2023, bagakora umuhanda wari umaze kuba amateka kubera ikibazo cy’amazi yari yarawufunze, ugahinduka indiri y’imibu n’indwara zitandukanye ku bana birirwaga bakinira muri ayo mazi.
Aba baturage bavuga ko iterambere n’ubuzima bwabo byari mu kaga, ariko ngo nyuma y’uko biyambaje Ikinyamakuru UMURENGEZI ngo kibakorere ubuvugizi, Ubuyobozi bukaba bwarashoboye kubumva, bugahitamo kwifatanya nabo mu gukemura iki kibazo, kuri ubu ari igikorwa cyiza bishimira.
Mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti: “Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa” yasohotse tariki ya 22 Gicuransi 2023, aba baturage bagaragazaga agahinda baterwa no kuba uyu muhanda warabaye agatereranzamba, bagasaba ubuyobozi ko bwabegera mu kuvugutira umuti iki kibazo.
- Advertisement -
Mu kiganiro Niyoyita Ally, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura yagiranye n’iki kinyamakuru, yari yasezeranyije Abaturage ko bazafatanya mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicuransi. Uku ni nako byagenze, maze abaturage mu byishimo byinshi bafatanyije n’ubuyobozi basiba ikidendezi cyari kibahangayikishije.
Abaganiriye n’Itangazamkuru bose bagaruka ku kuba imitima yabo isubiye mu gitereko kubera ko icyari umutwaro kuri bo bagituye. Umwe muri bo ati: “Ubu ntiwakumva ibyishimo dufite rwose kuba iki kibazo gikemutse. Twahoraga duhangayikiye abana bacu cyangwa n’undi muntu yaramuka afite igikorwa cy’iterambere yifuza gukora akabura aho anyura kubera aya mazi.”
Undi nawe ati: “Ubu rwose turaryama dusinzire kubera ko iki kibazo gikemutse. Dushimiye ubuvugizi mwadukoreye, ndetse n’ubuyobozi bwacu bwashoboye kutwumva bukifatanya natwe mu kibazo nk’iki.”
Byari bigoye ko uyu muhanda wanyurwamo n’abawukoresha
Nyuma y’uyu muganda, Abayobozi baboneyeho gukangurira Abaturage Gahunda za Leta zirimo kuba ba Nyambere mu gutanga Ubwisungane mu kwivuza umwaka wa 2023-2024, gucukura ibyobo bifata amazi, gushyira ibigega bifata amazi ku nzu zabo ndetse n’izindi gahunda zitandukanye, basabwa kubigira ibyabo kuko n’ubundi ngo izo gahunda zose zishyirwaho hagambiriwe imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Nyuma y’iki gikorwa habaye ubusabane bwo kwishimira ibyiza bamaze kugeraho, ndetse banaganira ku zindi gahunda zitandukanye zose zigamije kurwanya ubukene no guteza imbere Umudugudu wa Rugeyo.
Nta Modoka yahanyuraga ngo iharenge
Umuhanda wongeye kuba Nyabagendwa
Byari ibyishimo ku bitabiriye iki gikorwa
Theogene Ntawurushimanimbabazi,Ushinzwe Iterambere mu Kagari ka Cyabagarura(Ibumoso) na Ruzabarande, Umukuru w’Umudugudu wa Rugeyo(Iburyo)
Nyuma y’Umuganda Abaturage baganirijwe kuri gahunda za Leta
Habaye ubusabane, abaturage banaganira ku bikorwa bitandukanye byateza imbere Umudugudu wa Rugeyo