Mu gihe bamwe mubatwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi mu karere ka Musanze, bishimira gukomorerwa nyuma y’amezi atari make batagera mu muhanda, abandi baratakamba basaba ko bahabwa amagare yabo bambuwe ubwo bicaga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Ubwo icyorezo cya Coronavirus cyibasiraga isi gitangiriye mu mujyi wa Huwan mu gihugu cy’ubushinwa nticyasize n’u Rwanda kuko ku ikubitiro ,umuntu wa mbere yagaragaye mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe ari nabwo Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kugikumira, hahagarikwa bimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi harimo n’umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare.
Inzego nkuru z’igihugu harimo na Polisi y’igihugu zakomeje gushishikariza abaturage kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo aho izi nzego zasabye abanyonzi b’amagare kuba bahagaritse imirimo yabo kugeza igihe bazakomorerwa nk’uko n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi byahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa zirahagarikwa.
Bamwe mu banyonzi bo mu karere ka Musanze barenze kuri aya mabwiriza maze bakajya baca mu rihumye inzego z’ubuyobozi ndetse n’iza Polisi. Aha niho izi nzego zahereye zifata ingamba zo gufata abarenze ku mabwiriza barimo n’abanyonzi batwaraga abagenzi kandi bitemewe dore ko bari bemerewe gutwara ibiribwa gusa.
- Advertisement -
Ubwo inama y’abaminisitiri yateranaga kuwa gatanu 25/09/2020 muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame, mu ngingo yayo ya 2 aho iyi nama y’abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19, ikemeza ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, ariko hakiyongeraho ingamba nshya n’izahinduwe, nazo zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa harimo n’ingamba yo mu gace ka “g.”
Kagira kati, “Abatwara amagare mu bikorwa by’ubucuruzi (Abanyonzi) bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bemerewe gukoreramo. Barasabwa kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima , ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe(Helmet/Casque) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka.”
Aha ni naho haturutse ikibazo cy’abanyonzi bambuwe amagare ubwo bakoraga kandi bibujijwe. Bityo bagasaba inzego birebna kubakemurira ikibazo vuba nabo bagatangira gukora bakiteza imbere nk’abandi.
Bemera ko bakoze amakosa, bakayasabira imbabazi ndetse bakemera no gutanga amande ariko bagahabwa amagare yabo.
Bamwe mu banyonzi basaba ko basubizwa amagare yabo
Uwitwa Sehire ukomoka mu kagari ka Gakingo, umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, avugana na UMURENGEZI.COM yagize ati, “Nibyo amakosa twarayakoze koko ariko twiteguye gutanga amande baramutse bayatwatse. Urabona kuva mu kwa gatatu kugeza ubu umuntu warutunzwe n’igare ntiyaba yabonye amahirwe akomorewe ngo abure gukora. Bari kudusaba kwibaruza ariko rwose ni ukutunaniniza kandi dufite ibyangombwa kuko buri munyonzi agaragaje ibya ngombwa n’igare rye ryahita rigaragara. Ni mutubarize bere kutudindiza kandi Inama y’abaminisitiri yaradukomoreye.”
Undi nawe ukomoka mu murenge wa Muko uriko utarashatse ko amazina ye atangazwa agir ati, “Njye mfatwa naciwe amande ariko sinahabwa Gitansi, gusa banciye andi ariko bakampa igare ryanjye nayatanga ariko nkaribona ngakora nkiteza imbere nk’abandi. Kubaho kwacu ni ugutwara igare ari nayo mpamvu twakoze n’ayo makosa tugatwara mu gihe cyari kibujijwe cyo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19. Mu by’ukuri si ukwigomeka ku mabwiriza ahubwo ni aya nda.Ni batubabarire rwose turashonje.”
Mutsindashyaka Evariste Umuyobozi wa Koperative y’abanyonzi(CVM) mu karere ka Musanze, yabwiye UMURENGEZI.COM ko ikibazo bari kugikurikiranira hafi, ko baba bihanganye kuko kizakemuka mu minsi ya vuba.
Ati, “Nibyo koko , abanyonzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 Polisi yagiye ibaka amagare agashyirwa hamwe. Bityo, rero nk’umuyobozi wabo, nyuma yaho dukomorewe n’Inama y’Abaminisitiri ngo dusubire mu muhanda, abo bambuwe amagare nabo batekerejweho. Ikibazo cyabo ndi kukiganiraho n’inzego za Polisi ariko nabizeza ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe gusa, kizaba cyakemutse. Ni bahumure rwose bashonje bahishiwe.”
Koperative itwara abantu n’ibintu mu karere ka Musanze izwi nka CVM ibarirwamo abasaga 1700. Kuri ubu bakaba bari gukora bambaye ingofero( Helmet/Casque) kuva bakomorerwa nubwo bose batarazibona, ariko ngo ku bufatanye n’akarere ndetse n’urugaga rw’abikorera(PSF) ingofero zizaboneka mu buryo butagoranye kubatarazibona.