Abaturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve, mu kagari ka Kabeza, umudugudu wa Karinzi, barashinja ikigo gishinzwe gutanga amazi(WASAC) kubatererana mu kibazo cy’ibura ry’amazi, amezi asaga atatu akaba ashize bavoma ibiziba.
Mu kiganiro kirambuye aba baturage bagiranye n’UMURENGEZI.COM bawutangarije ko badaheruka kubona amazi meza, ku buryo ngo hari n’abatangiye kwibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda, bitewe no gukoresha amazi mabi bavoma y’ibizenga.
Umwe muri aba baturage utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, ndetse wanagaragazaga agahinda mu maso ubwo twagiranaga ikiganiro, yagize ati, “Ubu ngubu mudufashije mwadukorera ubuvugizi, kuko dufite imigezi(robine) mu ngo, ariko urebye bisa naho ari iz’umurimbo kuko duheruka kubona amazi mu mezi atatu ashize, byongeye kandi iyo dukeneye kunywa cyangwa gukoresha amazi meza dukora ibirometero tukajya kuvoma kure cyane, ibintu mbona bisa nko kutwirengagiza cyane.”
Nsengiyaremye(izina yahawe) nawe waganiye n’itangazamakuru, agira ati, “Amazi yabaye amateka muri aka kagari kacu, ndetse bamwe ubu inzoka zatangiye gufata abana bacu kubera kubura uko babigenza bagashoka ibiziba by’amazi y’imvura iyo yaguye. Mbese byaratuyobeye niba abayobozi badutekerezaho! Ibaze nawe ubu iwanjye mu rugo nkoresha igihumbi(1000 Frw) cya buri munsi nagiye kuvoma ku muhanda, kandi byitwa ngo mfite umugezi iwanjye? Usibye kuba bibabaje biteye n’agahinda kubaho gutya kandi byitwa ngo dufite Ubuyobozi butureberera.”
- Advertisement -
UMURENGEZI.COM wagerageje kuvugana n’uhagarariye ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura(WASAC) mu karere ka Musanze Bwana Murigo Jean Claude ku murongo wa telefone, maze adutangariza ko aho hantu atahazi, ariko ngo agiye gukurikirana icyo kibazo akaza kutubwira amaze kumenya amakuru yimbitse, gusa nyuma y’aho kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kongera kumuhamagara ntiyongera kwitaba Telefoni.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga kuri iki kibazo, maze umuyobozi wako Nuwumuremyi Jeaninne nyuma yo kumara gusobanurirwa uko ikibazo giteye, asubiza agira ati, “Ba uretse ndi kumwe n’abantu ndaje nguhamagare.”
Gusa nyuma twagerageje kongera kumuvugisha ku nshuro ya kabiri, maze adutangariza ko azagira icyo atangaza kuri iki kibazo amaze kuvugana n’ubuyobozi bwa WASAC.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi by’igihe kirekire mu karere ka Musanze, ni kimwe mu bikunze kumvikana kenshi mu itangazamakuru, mu gihe nyamara byitezwe ko mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba afite amazi ku kigereranyo cy’100% nk’uko bigaragara mu mibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’ikigo WASAC mu mpera z’umwaka wa 2019.