Bamwe mu baturage baturuka mu turere dutandukanye tw’igihugu bagana ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze barinubira ko hari ababyeyi bamara kubyara bakaryama ku isima, mu gihe abarwaza babo barara ku rubaraza rw’inyubako z’ibitaro.
Nk’uko bivugwa na bamwe mu barwayi, ngo nta bitanda babona byo kurwariraho, kugeza ubwo n’umubyeyi umaze kubyara, umwana bamujyana ahabugenewe, nyina agasigara aryamye ku isima, umurwaza we akirambika ku makarito ku rubaraza rw’inyubako z’ibitaro.
Ubwo ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyageraga muri ibi bitaro cyasanganiwe na bamwe mu barwayi n’abarwarijemo, maze bagitangariza ko bahangayikishijwe no kutabona aho bakinga umusaya, cyane ko ngo hari ubwo imvura igwa amakarito bari gusasa akanyagirwa, bityo bakaryama ku isima ntacyo babanje kuyirambikaho.
Muberarugo Gaudance wageze mu bitaro bya Ruhengeri aturutse mu kagari ka Nyabigoma, umurenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze avuga ko babyuka banegekaye, umubiri wuzuye amavunane kubera kurara ku isima.
- Advertisement -
Agira ati, “Maze ibyumweru bibiri mu bitaro, nagezemo ntwite ndabyara, nkimara kubyara, nabariwe amafaranga nishyura ibitaro, uwo munsi sinatashye kuko byabaye ngombwa ko noherezwa mu gice cyagenewe abana ari na ho mumbona, umwana wanjye bamujyanye mu byuma byabugenewe, njye nisanga nta gitanda ndwariyeho cyangwa ndwarijeho uwo nari nabyaye, kuva ubwo natangiye kuryama ku isima.”
Muberarugo akomeza agira ati, “Nabuze uwanyitangira ngo ampe aho ndyama, kuko bwacyaga navunaguritse, uwakanyitayeho nawe aryamye hanze ku makarito, ku rubaraza rw’inyubako z’ibitaro.”
Nyirabigirimana Angelique ukomoka mu karere ka Burera akaba n’umwe mu babyeyi babyariye muri ibi bitaro, avuga ko akimara kubyara yakuwe ku gitanda akaryama hasi.
Yagize ati, “Narabyaye umwana bamujyana mu byuma byabugenewe, nk’ ubyeyi wabyaye ndyama ku isima bugacya navunaguritse, ndetse byanamviriyemo gukurizaho ubundi burwayi. Icyo nsaba ni uko ubuyobozi bw’ibitaro bwakurikirana iki kibazo bukagikemura, kuko ubuzima tubayemo ni bubi.”
Nyirabigirimana Angelique waryamye ku isima akimara kubyara
Dr. Muhire Philbert umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri avuga ko ikibazo cy’abarwayi barara ku isima ntacyo azi muri ibyo bitaro, gusa agahamya ko kurwaza ari umutwaro uremereye, ndetse ko ibitaro bitabyirengangije, bityo ngo abarwaza nabo bajye bareba ubushobozi bw’ibitaro n’ibitanda ko ari bike.
Ati, “Ikibazo cy’abarwayi barara ku isima nta gihari. Icy’abarwaza bo turabizi ko gihari ahanini usanga giterwa n’abaturage bafite imyumvire yo kurwaza umuntu barenze umwe. Ikibazo gikunze kugaragara mu gice cyakira impinja aho usanga nyina w’umwna na nyirabukwe bashaka kumurwaza bombi.
Ikindi, ibitaro byubatswe bishyirwamo ibitanda bijyanye n’umubare w’abarwayi, ntihatekerejweho umurwaza. Kurwaza ni umutwaro utoroshye, gusa nibashire impumpu ibitaro ntibyabirengangije kuko hari icyumba(salle) mu bitaro cyagenewe kwakira abarwaza, bayijyamo mu rwego rwo kwirinda ibibazo bahura na byo mu gihe barara hanze, ushaka akajyanamo matera.”
Ibitaro bya Ruhengeri byakira abarwayi byohererejwe n’ibigo Nderabuzima byo mu karere ka Musanze no mu turere bihana imbibi ndetse n’abandi bo mu bitaro bitandukanye bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ko indwara barwaye, ibi bitaro bifite ubushobozi bwo kuyivura.
Amakarito bamwe mu barwayi n’abarwaza basasa ku rubaraza rw’inyubako z’ibitaro
Iyo bamaze kubyuka babika amakarito yabo ngo atibwa n’ababuze ayo basasa