Mu karere ka Musanze hari abagenerwabikorwa ba Shisha Kibondo bibaza impamvu mu tundi turere bahabwa ifu n’amafaranga, bagenerwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu rwego rw’inyongeramirire, ntibayahabwe, ahubwo bo bagahabwa ifu gusa, ibintu bibaza niba hari uturere tugenerwa impano iyi n’iyi utundi ntituyihabwe.
Aba babyeyi bo mu karere ka Musanze bashimira Leta y’u Rwanda yabatekerejeho, ikabagenera ifu nyunganiramirire izwi nka Shisha kibondo, kuko ngo byafashije abarwazaga bwaki ndetse n’abafite imirire mibi gukira, ariko bakagaragaza imbogamizi bakomeje guhura nazo z’uko hari tumwe mu turere duhabwa ifu ndetse n’amafaranga bo bagahabwa kimwe gusa.
Umwe muri abo babyeyi batuye mu Murenge wa Kimonyi yagize ati, “Mu byukuri turashima ko duhabwa iy’ifu ya Shisha kibondo, ariko na none tubabazwa n’uko hari inkunga y’amafaranga tugenerwa na Perezida wacu Kagame Paul, kugira ngo yenda nka twe dufite abana bari mu murongo w’imirire mibi tubashe kubazahura, ariko akarere kacu ka Musanze ntikayaduhe, nyamara abo mu turere duhana imbibi bahabwa amafaranga n’ifu! Twibaza impamvu rero, gusa niba rwose Perezida nta mafaranga yahaye akarere kacu ku nyunganiramirire, turamusabye natwe natwe nukuri azatuzirikane.”
Uyu mu byeyi akomeza avuga ko, ariya mafaranga bayahawe byabafasha kuba bagura nk’imbuto, indagara se cyangwa n’ibindi, ku buryo nyine abana babo bagira indyo yuzuye.
- Advertisement -
Mukamurigo wo mu murenge wa Muhoza, we avuga ko aramutse abonye amafaranga byamufasha kuzuza indyo iboneye, cyane ko ngo abana be uko ari babiri barwaye bwaki.
Yagize ati, “Mu by’ukuri iy’ifu mpabwa imfasha mu mibereho cyane, kuko abana banjye barwaye bwaki. Ndamutse mbonye amafaranga yamfasha nkaba nagura n’inyama, isukari n’ibindi mba nkeneye guhaha. Ubu rero njye nisabira Perezida Kagame ko natwe yadusabira akarere kacu ka Musanze, kakaduha ku mafaranga y’inyunganiramirire yatugeneye, kuko naganiriye na bagenzi banjye bo mu tundi turere duhuje ikibazo, bavuga ko bahabwa amafaranga. Ese twe ko batayaduhaye? Ni uko babonye tutayakeneye se cyangwa wenda barayatanga ni uko atatugeraho? Ubu twabuze irengero ry’ariya mafaranga ni ukuri.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axcelle, avuga ko gahunda yo guhabwa ifu ya shishakibondo, kimwe n’amafaranga y’inyunganiramirire ari gahunda ebyiri zitandukanye.
Ati, “Mu by’ukuri hari gahunda y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’ibanze LODA, ndetse na gahunda ya NCDA, ni gahunda ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu MINALOC, ifasha ababyeyi batwite ndetse n’abafite abana bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi( abana bari mu mutuku), rero ni gahunda ebyiri zitadukanye n’ubwo zose ari iza MINALOC. Ikindi kandi ni uko iyi gahunda yo guhabwa amafaranga itaragera mu Karere kacu ka Musanze, kuko abo muri aka karere batari mu turere twemerewe kujijyamo, bitewe n’ibigenderwaho, gusa muri uyu mwaka aka karere kacu ndatekereza ko kazemererwa kujyamo rero abujuje ibisabwa bashonje bahishiwe.”
Imibare y’Akarere ka Musanze y’umwaka wa 2022, igaragaza ko mu kwezi kwa Werurwe, abagenerwabikorwa ba Shisha kibondo muri aka karere, abagore batwite bari 869 n’aho abana ari 1,120, mu kwezi kwa Mata 2022 abagore baba 633, mu gihe abana bari 1,037. Mu kwezi kwa Gicurasi, abagore bari 706 naho abana bo ni 1,091.
Iyi fu ya Shisha Kibondo itangwa na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi, mu gihe amafaranga yo atangwa n’Ikigo gishinzwe Iterambere n’Imiyoborere y’Inzego z’Ibanze (LODA), aya mafaranga akaba ahabwa abagore batwite n’abonsa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.
U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya igwingira ry’abana, rikava kuri 33% ririho kuri ubu, rikagera kuri 19% mu mwaka wa 2024.
Ifu ya Shisha Kibondo itangwa hagamijwe kurwanya imirire mibi