Abana b’abakobwa babyaye batarageza ku myaka y’ubukure bavuga ko batangiye kwigirira icyizere cyo kubaho neza n’abana babyaye, ndetse bagahamya ko ko ipfunwe n’akato bahabwaga bigenda bishira kuko imishinga bihangiye ku bufatanye n’umushinga ADEPE (Action pour le Developpement du Peuple) igenda ibaha icyizere cyo kubyara umusaruro.
Nyuma yo kubona ko abana b’abakobwa bahohoterwa bagaterwa inda zidateganijwe bakiri bato bahabwa akato ndetse rimwe na rimwe bagacibwa mu miryango yabo cyangwa se nabo bagaheranwa n’agahinda ndetse bakagira n’ipfunwe mu bandi, Leta y’u Rwanda n’imiryango itagengwa na Leta byatangiye kwegera abo bana babigisha uburyo bakwibona mu bandi kabone nubwo baba bahohotewe bagasambanywa n’ababashukisha ibintu bitandukanye ndetse rimwe na rimwe bakabanza kubaha ibiyobyabwenge kugira ngo babone uko babasambanya.
Ni muri urwo rwego umuryango utagengwa na Leta ADEPE (Action pour le Developpement du Peuple) uharanira iterambere rya bene aba bana, nyuma y’uko bahohotewe wateguye uburyo bakwigirwa imishinga ibateza imbere bo ubwabo ndetse n’abana babyaye mu buryo budateganijwe, aho abo bana b’abakobwa bo mu mirenge 4 yo mu karere ka Musanze wabateye inkunga yo kwihangira imirimo.
Ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyasuye bamwe muri aba bana b’abakobwa bo mu mirenge ya Nkotsi na Gataraga bihangiye imirimo itandukanye, aho mu murenge wa Gataraga hari ishyirahamwe “Twiteze imbere dukore” ry’aba bana b’abakobwa 12 batewe inda batarageza ku myaka 18, biyemeje guhinga ibirayi no korora amatungo magufi ndetse, n’abakora umwuga w’ubudozi mu isoko rya Byangabo.
- Advertisement -
Mukandori Clotulde ni umwe muri abo bana bibumbiye mu Ishyirahamwe “Twiteze imbere dukore” utuye mu mudugudu wa Rusambu, akagari ka Murago, umurenge wa Gataraga, wahohotewe agaterwa inda afite imyaka 16.
Aragira ati, “Nkimara guhohoterwa ngaterwa inda ndi umwana, mu rugo barantereranye kandi nanjye ntangira kwiheba ariko ku bw’amahirwe biciye mu mushinga Twiceceka ihohoterwa w’umuryango ADEPE, njye na bagenzi banjye, duhabwa amahugurwa yo kwihangira imirimo ibyara inyungu tunaterwa inkunga y’amafaranga yo kudufasha mu mishanga twatekereje, none turishimira ko mu minsi iri imbere tuzaba dufite ubuzima bwiza n’abana bacu.
Ubu tuvugana rya pfunwe twagiraga mu bandi ryagiye nka nyomberi ndetse n’imiryango yacu yaratugarukiye, mbese nta kibazo dufite kuko dusigaye dukorana n’ikigo cy’imari iciriritse cya Twibumbe Sacco yo mu murenge wa Gataraga aho njye ubu ngeze no k’ubworozi aho mfite intama 3.”
Mugenzi we Isingizwe Yvette ukorana na bagenzi be umwuga w’ubudozi mu isoko rya Bangabo ati, “Nkimara gutwara inda nahindutse igicibwa ndetse mbona n’ubuzima bwanjye butagira icyerekezo ariko birangira nize umwuga w’ubudozi ku bw’umushinga Twiceceka ihohoterwa, none ndagenda niteza imbere kuko ntajya mbura ikintunga njye n’umwana wanjye ndetse n’umwambaro sinawubura cyangwa ngo umwana wanjye awubure kuko ndayidodera. Uyu mwuga dukora uradufashije cyane kuko ku munsi nkanjye, nkorera hafi ibihumbi bibiri (2.000 frw).”
Ni mu gihe, Uwanyirigira Jeanette w’imyaka 17 wo mu kagari ka Ruyumba, umurenge wa Nkotsi yabwiye UMURENGEZI.COM ko yakoze umushinga w’ubuhinzi bw’inyanya ndetse agakora n’ubworozi bw’amatungo magufi burimo ingurube, ihene n’inkoko.
Ati, “Mba mu itsinda ry’abana b’abakobwa batewe inda ari bato 20 mu murenge wa Nkotsi. Ubuhinzi nkora n’ubworozi bw’ingurube, ihene n’inkoko nibyo byankuye mu bwigunge no guheranwa n’agahinda nari naratewe no kubyarira imburagihe kubw’ihohoterwa nakorewe ndi umwana. Ibi byose nkaba mbikesha umushinga Twiceceka ihohoterwa w’umuryango ADEPE kuko ariwo waduteye inkunga y’amafaranga yo gutangira ibikorwa byacu bitubyarira inyungu, bityo nkaba mfite n’intumbero yo kugura imashini idoda, ngakomeza kwiteza imbere.”
Uwanyirigira Jeanette avuga ko amaze kugera kuri byinshi birimo n’ubworozi bw’ingurube
Yakomeje agira ati, “Ibi byose maze kugeraho byanyibagije ipfunwe n’agahinda nari mfite kuko nkimara kumenya ko natwaye inda, nashatse kuyikuramo ariko ngatinya ko nayikuramo ngapfa, none iyo ndebye umwana wanjye, nkareba n’ubworozi maze kugeraho biranshimisha kuko umwana wanjye ntiyabura igi kandi mfite inkoko. Ababyeyi n’abavandimwe banjye bangaruriye urukundo n’icyizere ndetse n’uburyo bakunda umwana wanjye, bimpa icyizere ko ejo hanjye ari heza.”
Izabayo Abiathar uhagarariye umushinga Twiceceka Ihohoterwa mu mirenge ine umuryango ADEPE ukoreramo mu karere ka Musanze, yabwiye UMURENGEZI.COM ko umushinga ufite intego yo kwita ku bana b’abakobwa bagezweho n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubagenera ubwunganizi mu mategeko igihe bitabaje inkiko, ndetse ngo uyu muryango ufite n’intego yo kunga imiryango ibana mu makimbirane, aho kugeza ubu mu karere ka Musanze umuryango ADEPE ufite abafashamyumvire 80 muri ya mirenge 4 ukoreramo ariyo Muhoza, Nkotsi, Nyange na Gataraga.
Agira ati, “Ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa bakiri bato, duhura nabo tukabafasha kwigarurira icyizere, kwiga kwihangira imirimo, kuva mu bwigunge ndetse no gutsinda ipfunwe ahubwo bakita ku bana babyaye. Tubafasha kandi mu rwego rw’amategeko kuko iyo hari abajyanye ibibazo byabo mu nkiko tubagenera abunganizi. Ku ruhande rwo kunga imiryango ibana mu makimbirane, abafashamyumvire bacu twahuguye, barayegera bakongera kuyibanisha neza, aho nk’ubu mu mirenge 4 yo mu karere ka Musanze dukoreramo, dufite ingo 15 zibanye neza kandi zarabanaga mu makimbirane.”
Izabayo Abiathar uhagarariye umushinga ADEPE mu karere ka Musanze
Uyu muyobozi kandi avuga ko ibyo bari barateguye gukora hagendewe ku isesengura ryakozwe ngo byagenze neza nubwo ibikorwa bigikomeje.
Ati, “Iyo urebye neza usanga abana b’abakobwa batewe inda zidateganijwe bafite ejo heza hazaza kuko bigaragara ko inkunga bahawe batangiye kuyibyaza umusaruro, kuko bigaragara ko 90% bamaze kwiyakira kandi n’imishinga yabo ikaba iri kugenda neza. Gusa kubera ko umushinga uri mu marembera , turizera ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buzakomeza kubareberera nk’uko twabiganiriyeho.”
Nubwo bimeze gutya ariko, siko aba bana b’abakobwa babibona kuko bifuza ko uyu mushinga wakomeza kuko ngo bafite impungenge ko nuramuka uhagaze bashobora kugira ibibazo bagasubira inyuma kandi bari bagiye kugera ahantu hashimishije, aha akaba ari naho bahera basaba uyu muryango n’indi yose idashamikiye kuri Leta ndetse na Leta ubwayo, kwita ku bandi bana bagezweho n’ihohoterwa kuko ryarushijeho kwiyongera muri iki gihe twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Isingizwe Yvette (imbere) na bagenzi be aho badodera mu isoko rya Byangabo
Umurima w’ibirayi w’abibumbiye mu ishyirahamwe ‘Twiteze imbere dukore’ rikorera mu murenge wa Gataraga