Kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Ugushyingo 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagize Musabyimana Jean Claude Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uwo mwanya.
Gatabazi J.M.V yagiye kuri izo nshingano muri Werurwe 2021, asimbuye Prof. Shyaka Anastase, icyo gihe na bwo yazamuwe mu ntera avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakozeho kuva mu 2017.
Impamvu zo gusimburwa kuri izo nshingano muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ntizagaragajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida Kagame.
Musabyimana Jean Claude umusimbuye, yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
- Advertisement -
Mbere yo gukora izo nshingano, Musabyimana yabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF).
Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 15 nk’umwarimu n’Umuyobozi mu Nzego bwite za Leta.
Mu mwaka wa 2016 n’uwa 2017, yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, asimburwa na Gatabazi. Yanayoboye Akarere ka Musanze ndetse anakabera Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.