Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butare gaherereye mu Murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga yatawe muri yombi ubwo yakiraga ruswa y’umuturage ingana n’ibihumbi magana abiri(200,000Frw) kugira ngo abone kumuha serivisi.
Nk’uko bitangazwa na Ndayisaba Aimable Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, aka kagari gaherereyemo, ngo Mfura Erneste wayoboraga Akagari ka Butare yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB akekwaho kwakira ruswa.
Ndayisaba avuga ko yamenye amakuru ko Mfura yatawe muri yombi kubera ikibazo yagombaga gukemurira umuturage witwa Ngendabanga Celestin afitanye na Kompanyi AFRICOM icukura amabuye y’agaciro mu Kagari ka Butare.
Ati, “Ngendabanga yagejeje ikibazo cye mu nzego z’ibanze ashaka kurega uwitwa Firo, bivugwa ko ari we ucukura mu butaka bwabo ariko inzego z’ibanze zimubwira ko akwiye kurega Kompanyi kuko uwo bashaka kurega ari yo akorera.”
- Advertisement -
Ibyo ngo byatumye umunyambanga Nshingwabikorwa w’akagari yandika ko uwo Firo akorera Kompanyi ya Africom, bituma ikibazo gihindura isura kigeze ku murenge, kuko bitari gushoboka ko ubuyobozi bwayobya umuturage bumwandikira ikirego nabi, kuko ukurikiranye yakabaye arega kompanyi icukuru aho kuba umuntu ku giti cye.
Agira ati, “Ndakeka ko gitifu w’akagari yaguye mu mutego n’ubundi utari no kugira icyo ufasha umuturage, kuko n’ubundi nanjye bangezeho bansaba kubandikira ikirego ko uwo barega ari Firo ariko ndabahakanira. Ubwo sinzi uko bagiye kongera kubyandikisha kwa gitifu w’akagari abaca amafaranga ibihumbi 200Frw ari na byo yaba yazize.”
Ngendabanga watanze amakuru ku nzego z’umutekano ko yatswe ruswa maze zigacunga uko itangwa zigafata Mfura, avuga ko ku wa gatatu tariki ya 05 Kanama 2020, ari bwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yamusabye ko amuha ibihumbi Magana abiri(200,000Frw) ngo amukemurire ikibazo arayamwima.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Kanama 2020, ngo yongeye guca ku muntu ufasha Ngendabanga mu rubanza afitanye na AFRICOM maze amusaba ko kukirangiza bisaba ibihumbi 200Frw maze arayashaka, gusa ngo mbere yo kuyamuha abanza kumenyesha inzego z’umutekano.
Ati, “Nayashatse ndamuhamagara ngo aze duhure nyamuhe ariko nari namenyesheje polisi ihita imufata. Nahisemo kumufatisha kuko ari uburenganzira bwanjye guhabwa serivisi ntishyuye ikiguzi. Ndifuza ko ubuyobozi bumfasha kubona isambu yacu bacukuramo amabuye cyangwa nkerekwa ibigaragaza ko ari iya Africom.”
Ndayisaba Aimable Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi asaba abaturage gukomeza kwitwararika mu gutanga ruswa kuko uyitanga ahanwa nk’uyakira, kandi ko serivisi bakenera ziba zibagenewe nta kiguzi.
Asaba kandi abayobozi mu nzego z’ibanze kutishyuza serivisi bagomba umuturage, ahubwo bakabikora nk’inshingano zabo aho kumva ko bakwiye kubanza kugurwa kugira ngo batange icyo bagomba ubasaba serivisi.