Umuyaga uvanze n’imvura nyinshi byahawe izina rya Gombe, byibasiye igihugu cya Mozambike mu cyumweru gishize bimaze guhitana abantu 12.
Iki kiza kandu biravugwa ko kiri kwerekeza muri Malawi, kuko naho kimaze kwica yo abantu batanu.
Ikiza cya Gombe cyahungabanyije abantu barenga 30.000, gikomeretsa abandi 40, gisenya amazu arenga 3.000 kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize.
Cesar Tembe, wo mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutabara mu gihe cy’ibiza, yavuze ko Gombe yaje irusha ingufu ikiza cyabanje cyari cyahawe izina rya Idai, kuko ngo cyo kitigeze cyonona byinshi.
- Advertisement -
Mu bice byimwe by’iki gihugu, imvura yamaze iminsi ibiri igwa idahagarara, hakaba hari impungenge ko umubare w’abahitanwa na cyo ushobora kwiyongera.
Imiyaga ivanze n’imvura hafi 80 ni byo byibasira Isi buri mwaka, akarere ko mu majyepfo ya Afrika kakaba ari ko gakunze kwibasirwa n’iyo miyaga kuva mu kwezi k’Ukuboza kugera muri Mata.
AFP