Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), ivuga ko imvura yaguye kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu kwezi k’Ugushyingo yahitanye abantu 48, hakomereka 149.
Minema ivuga ko mu bapfuye 2 bahitanywe n’inkongi y’umuriro, umwe ahitanwa n’umwuzure abandi 30 bakubitwa n’inkuba, naho 13 baguye mu birombe, umwe ahitanwa n’imvura, mu gihe undi umwe yahitanywe n’inkubi y’umuyaga.
Imvura yasenye inzu imwe, naho 744 zirangirika. Hangiritse kandi imyaka mu mirima, ku buso bungana na hegitare 814.63, hapfa inka 37, hangirika ishyamba ku buso bungana na Ha 214, hapfa n’andi matungo 29.
Ibi biza kandi byasenye amashuri 26, ikigo Nderabuzima kimwe, hangirika imihanda 7, insengero 5, n’amateme 14.
- Advertisement -
Kubera imvura izakomeza kugwa ari nyinshi, MINEMA ubu yamaze kwimura abari batuye mu manegeka mu turere twa Burera, Gakenke, Gicumbi, Kamonyi, Karongi, Kicukiro, Muhanga, Ngororero, Nyabihu, Rulindo na Rusizi.
Mu karere ka Gasabo, abaturage 981 bagombaga kwimurwa hasigaye umwe, muri Musanze abaturage 301 bagombaga kwimuka 170 nibo basigaye, kuko 131 bo bamaze kuvanwa mu manegeka.
Nyamagabe himuwe 19 hasigara 7, mu gihe muri Nyamasheke himuwe 86 hagasigara 8. Nyanza muri 15 bagomba kuvanwa mu manegeka, himuwe 8 hasigara 7, naho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali hasigaye kwimurwa 22 muri 483 bagombaga kwimurwa.
Mu karere ka Nyaruguru, mu bagombaga kwimurwa bose hasigaye 12, Rubavu umwe, naho Rutsiro hasigaye kwimurwa 83, mu mu gihe mu karere ka Ruhango hasigaye 60.
MINEMA ivuga ko kwimura abaturage bose bizatwara ingengo y’imari ingana na Miliyoni ijana na mirongo ine, n’ibihumbi Magana atanu mirongo irindwi n’umunani (140.578.000 frw) by’amafaranga y’u Rwanda, igasaba abaturage gukomeza kwitwararika muri ibi bihe by’imvura.