Mastitis ni indwara ifata amabere agahinda umuriro ndetse akagira ububabare bukabije, ikunze kwibasira ababyeyi bakibyara mu mezi atatu ya mbere kandi ishobora no gutera udukoko (bacteria) amabere akazana ibisebe.
Nubwo mastitis ikunze kugaragara ku babyeyi bonsa n’abakobwa bashobora kuyirwara nubwo bidakunze kubaho.
Urubuga Claverland clinic.org rutangaza ko mastitis yibasira 10% by’abagore bonsa muri Amerika ndetse na 30% ku Isi yose.
- Advertisement -
Ibimenyetso bya Mastitis ni uguhinda umuriro mu mabere, amabere ashobora kubyimba,ukagira ububabare igihe hari ikiyakozeho, cyangwa ukagira umuriro no kubabara bidasanzwe mu gihe cyo konsa.
Amabere kandi ashobora kugira ibibyimba, agatukura,ndetse umubyeyi akagira ibicurane no gukonja mu gihe yaba yarwaye iyi ndwara.
Ibi kandi bishobora kubaho mu gihe cyo konsa ndetse n’iminsi ya mbere yo kubyara.
Indwara ya mastitis irakira kandi ntabwo umubyeyi yakwanduza umwana mu gihe cyo konsa.
Ababyeyi bagirwa inama yo gukomeza konsa abana babo nubwo baba barwaye, kuko amashereka yifitemo ubudahangarwa afasha kurwanya indwara.
Bagirwa inama yo kwirinda umunaniro ukabije, konsa hagati y’inshuro 8 na 12 ku munsi ndetse konsa no mu gihe ari kubabara.
Basabwa kutambara imyenda ibegereye mu gihe baba biyumvamo ibimenyetso bya mastitis ndetse no kwegera umujyanama w’ubuzima cyangwa muganga umukurikirana akamugira inama.