Ikipe ya Manchester City yakiriye Arsenal ariko inanirwa kuyikuraho amanota atatu kuko amakipe yombi yanganyije 0-0, ndetse zitakaza amahirwe yo kuyobora Shampiyona y’u Bwongereza ifite Liverpool ku mwanya wa mbere.
Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Werurwe 2024, ubwo mu Bwongereza hakinwaga umukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona ya Premier League.
Manchester City nk’ikipe yakiniraga iwayo yatangiranye imbaraga kurenza Arsenal ku buryo mu minota itanu ya mbere yabonye coup franc nubwo Benjamin White yakijije izamu akabuza Erling Haaland kuwukoraho.
- Advertisement -
Nyuma y’iyi minota iyi kipe yo mu murwa mukuru Londres yahise iva inyuma itangira guhanahana neza mu kibuga hagati ari nako ishaka uko yegera izamu rya Manchester City. Ku munota wa karindwi Gabriel Jesus yateye ishoti ku izamu ariko kubera amahirwe make ntiyawubonezamo.
Ibi ariko ntibyabuje Manchester City gukomeza gusatira cyane Arsenal no gushaka uko yamena urukuta rwayo rwari rurinzwe na William Saliba na Gabriel Magalhães bari baruhagazeho neza.
Arsenal yarushijwe cyane mu minota ibanza y’umukino ku buryo byayisabaga kwitwararika cyane haba ku kubona umupira bitewe n’uko inshuro nyinshi yageragezaga kuwufata havagamo ikosa.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi, ariko mu cya kabiri Man City yongera gutangirana imbaraga kuko ku munota wa 45 Mateo Kovačić yagerageje guterera inyuma y’izamu ariko acisha umupira ku ruhande rw’igiti cy’izamu.
Arsenal nayo yahise ikanguka itangira gusatirana imbaraga. Ku munota wa 51 Bukayo Saka waje gusimburwa agize ikibazo cy’imvune, anyura mu bwugarizi bw’iyi kipe yohereza umupira mu rubuga rw’amahina ariko habura gato cyane ngo Gabriel Jesus awushyire mu izamu.
Umutoza Man City, Pep Guardiola yakuyemo Mateo Kovačić na Phil Foden ashyiramo Jack Grealish na Jeremy Doku. Aba bazengereje bikomeye ubwugarizi bwa Arsenal ariko bukomeza kuba ibamba.
Mikel Arteta wa Arsenal nawe yahise akuramo Jorginho na Jakub Kiwior basimbura Takehiro Tomiyasu na Thomas Partey.
Umukino warangiye Manchester City yanganyije na Arsenal ubusa ku busa, bishyira mu nyungu Liverpool yatsinze Brighton ibitego 2-1, ikayobora Premier League n’amanota 67 mu mikino 29.
Arsenal ni iya kabiri n’amanota 65 mu gihe Man City ifite 64 ku mwanya wa gatatu.