Rutahizamu wa Paris Saint German yo mu Bufaransa, Kylian Mbappé Lottin Sanmi, ashobora kutazagaragara mu mikino ya nyuma y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘UEFA Champions League 2019-2020’ kubera imvune ikomeye afite.
Imvune ikomeye Kylian Mbappé afite, ni iyo yagiriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu (Coupé de France), wabaye mu ijoro ryo kuwa 24 Nyakanga 2020. PSG yegukanye iki gikkombe itsinze AS Saint Etienne igitego kimwe ku busa (1-0).
Ku munota wa 26′ w’umukino, Mbappé yirukanse asanga umupira muremure yari ahawe na Leandro Paredes, ahita ategwa na myugariro Loic Perrin wa AS Saint Etienne wageragezaga kumwambura umupira akoresheje ‘Tackle’.
Abaganga bagerageje kwita kuri Kylian Mbappé ngo asubire mu kibuga ariko ntibyakunze kuko yagaragazaga ububabare bwinshi kubera ikirenge cyavunitse cyihinnye. Mbappe yasimbuwe na Pabli Sarabia, Loic Perrin we yerekwa ikarita itukura ava mu kibuga.
- Advertisement -
Ntabwo abaganga baratangaza igihe Kylian Mbappé Lottin azamara adakina, gusa abasesenguzi ba ‘SKY Sports’ bagaragaje ko atari mu minsi ya vuba kuko ngo uyu mukinnyi yababaye cyane, byanatumye ahabwa imbago zo kwicumba.
Biteganijwe ko imikino ya UEFA Champions League 2019-2020 izasubukurwa tariki 7 kugeza 23, Kanama 2020, aho bazahera muri ⅛ bagakinira imikino yose isigaye mu gihugu cya Portugal.