Inama y’umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) ikuriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya iteraniye i Arusha muri Tanzania kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022, yemeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nk’igihugu gishya muri uyu muryango.
Abakuru b’ibihugu barimo na Felix Tshisekedi wa DRC bitabiriye iyi nama hifashishijwe uburyo bw’iyakure, mu gihe abatuye ibi bihugu biteze kungukira kuri uyu munyamuryango mushya.
Nyuma yo kwemererwa muri uyu muryango w’ibihugu, Perezida Tshisekedi yavuze ko uyu ari umunsi w’amateka ku gihugu ayoboye, kubera inyungu kizakura muri uyu muryango.
Ibihugu bitandatu byari bigize EAC aribyo uRwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, uBurundi na Sudan y’Epfo bisanganywe isoko ry’abaturage miliyoni zisaga 170, DR Congo y’umutungo kamere munini n’abaturage basaga miliyoni 90 ni inyongera ikomeye.
- Advertisement -
Iyi ni inkuru yari yitezwe n’abanyarwanda bakoresha by’umwihariko umupaka w’u Rwanda na Congo uherereye mu Karere ka Rubavu, kuko ngo ibi bije bigiye kuvanaho imbogamizi zariho mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa rwahungabanye ku buryo bugaragara.
Mukashyaka Janvière ukora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya uyu mupaka, avuga ko ku ruhande rwa DRC, iyo udafite 500 cyangwa 1,000 utambuka, kandi ngo uwatanze ariya mafaranga yagaruka akakwa andi.
Aba baturage bavuga ko mbere bambukaga bakoresheje ‘jeton’ kuko batuye mu karere kegereye umupaka, ariko kuri ubu bakaba basabwa kwerekana passport cyangwa laisser passer, ibyangombwa bahamya ko bihenze kuri bo.
Bariyanga Telesphore agira ati, “Ubu iyo ugeze ku butaka bwa Congo bagusaba ‘permis de sejour’ igura 40$ ni hafi 43,000Frw, ku muntu ufite igishoro cy’ibihumbi bitanu rero urumva ayo ni amafaranga menshi.”
Uwamahoro Alphonsine ukora ubucuruzi hagati ya Goma na Gisenyi ku bicuruzwa biva kure, avuga ko azunguka kubera imisoro bajyaga bakwa na Congo harimo n’idasobanutse.
Ati, “Hari ibyo twambutsaga bivuye mu Rwanda cyangwa muri EAC ugasanga imisoro irahanitse cyane kuko Congo itari muri uwo muryango. Hari n’ibibazo twahuraga nabyo bya serivise z’imisoro zidasobanutse, ariko niba binjiyemo bazagendera kuri system isanzwe ikoreshwa muri EAC tumenye neza imisoro ducibwa.”
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, Habyarimana Beata aherutse gutangaza ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na DRC muri 2020 bwinjije miliyoni $340, mu gihe muri 2021 bwinjije milioni $600, yongeraho ko ibihugu byombi birimo gukemura ibibazo by’urujya n’uruza ku mipaka.