Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe, imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be 4 bakurikiranweho n’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta bikekwa ko cyakozwe mu bihe bitandukanye ubwo uyu Manirafasha yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro uherereye mu karere ka Burera.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 16 Gashyantare 2021, Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasubitse urubanza umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera Bwana Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be 4 aribo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel baregwa hamwe(Dossiers groupés) icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.
Mu iburanisha ryari riteganijwe kuburanisha mu mizi kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, urubanza ntirwaburanishijwe kuko bane gusa ari bo bari bitabye urukiko n’ababunganira batatu mu rwego rw’amategeko, ariko ruza gusubikwa kubera ko Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix atagaragaye mu rukiko, uku kutagaragara kwe bikaba aribyo byateye gusubika urubanza.
Ese kuki Manirafasha atitabye urukiko?
Impamvu nta yindi, usibye kuba hari ibaruwa uyu Manirafasha Jean de la Paix yandikiye urukiko avuga ko ataboneka kubera ko aturuka mu kandi Karere kandi ingendo zirenga uturere zikaba zibujijwe muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, nubwo yari yagaragaye mu mbuga y’urukiko muri iki gitondo.
- Advertisement -
Ikindi kitumvikana neza nuko na bagenzi be babashije kuboneka imbere y’urukiko nabo bari baturutse mu kandi karere ka Burera.
Urukiko rumaze gusoma ibaruwa ye, rwanzuye ko uru rubanza rwimuriwe kuwa 9 Werurwe 2021, saa mbiri za mu gitondo.
Si uru rubanza asangiye na bagenzi be(Dossiers groupés) yagombaga kuburana kuri uyu wa kabiri gusa, kuko yari afite n’urundi yagombaga kuburana wenyine(Dossier personnel) narwo akurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta, ibintu benshi bakeka ko ari byo byaba byatumye atinjira mu rukiko, kuko hari abavuga ko bigeze kumubona muri iki gitondo kuri iyi Ngoro y’ubutabera ya Musanze.
Urukiko rukazakomeza humvwa Ubushinjacyaha kuri iki kirego asangiye na bagenzi be ku itariki yavuzwe haruguru.
Aba bose baregwa hamwe muri uru rubanza ni abahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha Jean de la Paix yari abereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba ari nawe wari akuriye ako kanama.
Kuri ubu, bakaba bafite inshingano zitandukanye mu karere ka Burera kuko Habimana Fidèle ari Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Gatebe, mu gihe Kwizera Emmanuel ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa uherereye mu karere ka Burera.
Mbere yuko uyu Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix aba umuyobozi wungirije ushinzwe imibareho myiza y’abaturage mu karere ka Burera, yabanje kuba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Musasa, nyuma aza kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro ndetse n’uwa Bungwe, yombi yo mu karere ka Burera.
Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, mu ngingo yaryo ya 10 igira iti, “Umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.”