UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Koga: Cercle Sportif de Karongi yahize andi makipe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Koga: Cercle Sportif de Karongi yahize andi makipe

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 29/07/2024 saa 8:08 PM

Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, yegukanye Irushanwa rya “National Summer Swimming Competition” ryakiniwe muri ’piscine’ ya La Palisse Hotel mu Karere ka Bugesera ku Cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga 2024.

 

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe ya Cercle Sportif de Karongi, Vision Jeunesse Nouvelle, Rwesero, Les Daulphins, Rwamagana Canoe and Aquatics Sports na Aquawave.

Mu koga intera ingana na metero 400, Cercle Sportif de Karongi yabaye iya mbere ikurikiwe n’Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Les Daulphins.

- Advertisement -

Iyi kipe kandi yegukanye intera ya metero 200, ikurikirwa n’iya Les Daulphins mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Vision Jeunesse Nouvelle.

Abakinnyi basaga 80 bitabiriye iri rushanwa, barushanyijwe mu byiciro bitandukanye, birimo icy’abari hagati y’imyaka 10-12, 13-14, 15-16 ndetse n’icyiciro cy’abakuru guhera ku myaka 17 kuzamura. Ibi byiciro byose byari bigizwe n’abagore n’abagabo.

Boze inyogo zitandukanye zirimo; Gukura umusomyo, Ngarama, Makeri, Bunyugunyugu ndetse na ’Relai’ yakinwe n’amakipe.

 

Muri ibi byiciro by’imyaka itandukanye, barushanyijwe muri metero 50, 100, 200 na metero 400.

Abakinnyi barimo Nyirabyenda Neema, Byiringiro Christian na Bukombe Christian b’Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, ni bamwe mu bayifashije kwegukana iri rushanwa nyuma yo gukusanya imidali mu byiciro bitandukanye.

Ku ruhande rw’Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle, abakinnyi barimo Niyibizi Cédric, Alleluya Emmanuel na Uwimana Emmanuel, ni bamwe mu bakusanyije imidali myinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abakinnyi bitabiriye iri rushanwa kuko ari byo bifasha igihugu kubona impano zizagiserukira mu marushanwa atandukanye yaba ay’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Meya Mutabazi yavuze ko Akarere ayobora kagiranye “Ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo kagira ikipe y’umukino wo Koga kandi byatanze Umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Hari kandi gukomeza imikoranire mu buryo butandukanye, ku buryo n’igihe ikipe itarashingwa, amarushanwa atandukanye y’umukino wo Koga yazajya akinirwa mu Karere kacu, natwe nk’ubuyobozi tubigizemo uruhare aho kuba Ishyirahamwe gusa”.

Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Girimbabazi Rugabira Pamela, yashimye ubwitabire bw’abakinnyi aho bari benshi kubera ko bari mu biruhuko.

Yakomeje agira ati “Twabonyemo impano nshya kandi ibi bitwereka ko ari ikimenyetso simusiga ko umukino wo Koga uri kuzamuka ku rwego rwiza. Uretse kurushanwa, abaryitabiriye twabageneye ibikoresho bitandukanye, bizabafasha gukomeza gukarishya imyitozo.”

 

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siporo n’Iterambere muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ari mu bitabiriye iri rushanwa.

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda riteganya irindi rushanwa rigamije kureba niba urwego rw’abakinnyi rwarazamutse kurushaho mbere y’uko abakinnyi basoza ibiruhuko ngo basubire ku ishuri.

Cercle Sportif de Karongi yabaye iya mbere ihize andi makipe mu irushanwa ryabereye mu Karere ka Bugesera ku Cyumweru

Vision Jeunesse Nouvelle yegukanye umwanya wa kabiri

Les Daulphins yabaye iya gatatu muri iri rushanwa ritegurwa mu mpeshyi

Vision Jeunesse Nouvelle yegukanye umwanya wa kabiri

Amakipe abona amanota hakurikijwe imidali yegukanywe n’abakinnyi ku giti cyabo

Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard (iburyo), yavuze ko bateganya gushinga ikipe y’umukino wo Koga

Rwego Ngarambe ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo (ibumoso), ni umwe mu bayobozi bitabiriye iri rushanwa

Muhire Jimmy Lovely July 29, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?