Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, yegukanye Irushanwa rya “National Summer Swimming Competition” ryakiniwe muri ’piscine’ ya La Palisse Hotel mu Karere ka Bugesera ku Cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga 2024.
Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe ya Cercle Sportif de Karongi, Vision Jeunesse Nouvelle, Rwesero, Les Daulphins, Rwamagana Canoe and Aquatics Sports na Aquawave.
Mu koga intera ingana na metero 400, Cercle Sportif de Karongi yabaye iya mbere ikurikiwe n’Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Les Daulphins.
- Advertisement -
Iyi kipe kandi yegukanye intera ya metero 200, ikurikirwa n’iya Les Daulphins mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Vision Jeunesse Nouvelle.
Abakinnyi basaga 80 bitabiriye iri rushanwa, barushanyijwe mu byiciro bitandukanye, birimo icy’abari hagati y’imyaka 10-12, 13-14, 15-16 ndetse n’icyiciro cy’abakuru guhera ku myaka 17 kuzamura. Ibi byiciro byose byari bigizwe n’abagore n’abagabo.
Boze inyogo zitandukanye zirimo; Gukura umusomyo, Ngarama, Makeri, Bunyugunyugu ndetse na ’Relai’ yakinwe n’amakipe.
Muri ibi byiciro by’imyaka itandukanye, barushanyijwe muri metero 50, 100, 200 na metero 400.
Abakinnyi barimo Nyirabyenda Neema, Byiringiro Christian na Bukombe Christian b’Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, ni bamwe mu bayifashije kwegukana iri rushanwa nyuma yo gukusanya imidali mu byiciro bitandukanye.
Ku ruhande rw’Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle, abakinnyi barimo Niyibizi Cédric, Alleluya Emmanuel na Uwimana Emmanuel, ni bamwe mu bakusanyije imidali myinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abakinnyi bitabiriye iri rushanwa kuko ari byo bifasha igihugu kubona impano zizagiserukira mu marushanwa atandukanye yaba ay’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Meya Mutabazi yavuze ko Akarere ayobora kagiranye “Ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo kagira ikipe y’umukino wo Koga kandi byatanze Umusaruro.”
Yakomeje agira ati “Hari kandi gukomeza imikoranire mu buryo butandukanye, ku buryo n’igihe ikipe itarashingwa, amarushanwa atandukanye y’umukino wo Koga yazajya akinirwa mu Karere kacu, natwe nk’ubuyobozi tubigizemo uruhare aho kuba Ishyirahamwe gusa”.
Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Girimbabazi Rugabira Pamela, yashimye ubwitabire bw’abakinnyi aho bari benshi kubera ko bari mu biruhuko.
Yakomeje agira ati “Twabonyemo impano nshya kandi ibi bitwereka ko ari ikimenyetso simusiga ko umukino wo Koga uri kuzamuka ku rwego rwiza. Uretse kurushanwa, abaryitabiriye twabageneye ibikoresho bitandukanye, bizabafasha gukomeza gukarishya imyitozo.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siporo n’Iterambere muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ari mu bitabiriye iri rushanwa.
Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda riteganya irindi rushanwa rigamije kureba niba urwego rw’abakinnyi rwarazamutse kurushaho mbere y’uko abakinnyi basoza ibiruhuko ngo basubire ku ishuri.