Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yatangaje ko aseshe iyi kipe kubera ko adashobora kwihanganira “umwanda uri mu mupira w’amaguru.”
KNC yabitangaje nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona wabereye ku matara ya Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.
Ati “Twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi, haba mu bato no mu buryo bwose. Ikipe yitwa Gasogi United turayiseshe. Tugiye kureba abo dufitiye amadeni, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda.”
- Advertisement -
Uyu muyobozi yavuze ko umusifuzi ari we witwaye neza mu mukino kuko yakoze ibishoboka byose akima Gasogi United amahirwe arimo na penaliti yo mu gice cya mbere.
Yongeyeho ko icyemezo yafashe kidashingiye ku marangamutima yo gutsindwa kuko yamaze kubimenyesha abatoza n’abakinnyi, atazongera gushora mu mupira w’u Rwanda.
Si ubwa mbere KNC atangaje ko akuye ikipe mu marushanwa kuko yigeze kubivuga muri Mutarama 2022 nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports .