Inama y’Inteko rusange idasanzwe yabereye i Remera mu Munyi wa Kigali igatangira ku isaha ya saa 15h50,kuri iki Cyumweru, nk’uko byari byitezwe Nkurunziza David yatorewe kuba Perezida wa Kiyovu Sports .
Ni umugabo wari umaze igihe kinini ari kuba hafi ikipe ya Kiyovu Sports mu bikorwa bitandukanye birimo n’ahakenewe ubushobozi bw’amafaranga, wanayifashije kuba ubu ifite ibiro ikoreramo akaba azayobora mu gihe kingana n’imyaka itatu. Kuri uyu mwanya yari ahanganye n’uwitwa Hakizimana Ally.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere wa hatowe Karangwa Joseph wari usanzwe ayobora inama y’ubutegetsi mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Mbarushimana Ally bivugwa ko nawe afite ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga ndetse akaba anafasha ikipe.
- Advertisement -
Umunyamabanga wa Kiyovu Sports yakomeje kuba Karangwa Jeannine, umunyamategeko akomeza kuba Maitre Mugabe Fidéle naho umucungamutungo akomeza kuba Makuta Robert.
Mbere y’uko aya matora aba ariko iyi nteko rusange yari iteganyijwe gutangira saa munani zuzuye igatangira saa 15h50, abanyamuryango babanje gusaba Mbonyumuvunyi Karim wari Perezida na Muhire Jean Claude wari Visi Perezida ko begura hakaza amaraso mashya, akaba ari nako byagenze baregura.
Kiyovu Sports yari imaze igihe mu bibazo by’ubuyobozi budahamye aho kuva Mvukiyehe Juvénal yatangira ibintu kwegura agaruka muri Nzeri 2022 ariko noneho akagenda burundu muri mu mpeshyi ya 2023, yakurikiwe na Ndorimana Francois Regis(General) nawe weguye muri Mutarama 2024 agasimburwa na Mbonyumuvunyi Karim wari uyiyoboye kugeza ubu.
Ibi bibazo byajyanaga n’ubundi niby’ubukungu butari buyoboroheye aho kugeza ubu ifite ideni rya miyoni 56 Frw igomba kwishyura abakinnyi yatandukanye nabo mu buryo budakurikije amategeko.