Abakinnyi ba Kiyovu Sports bamaze iminsi itatu badakora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi ane bafitiwe n’ubuyobozi.
Ubukene bukabije ni kimwe mu byaranze Urucaca muri uyu mwaka w’imikino uri kugana ku musozo. Kuri ubu, iminsi itatu irashize iyi kipe idakora imyitozo kubera amezi ane abakinnyi bamaze badahembwa.
Icyakora ubuyobozi bwabwiye abakinnyi ko buzabahemba ukwezi kumwe mbere yo kujya i Ngoma gukina na Etoile de L’Est mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona uteganyijwe tariki 8 Werurwe 2024.
Mu mukino uheruka, Urucaca rwatsinze Police FC ibitego 2-1. Muri rusange, ubuzima bukomeje kuba bubi muri Kiyovu Sports nyuma yigenda rya Mvukiyehe Juvénal wayisize mu myenda ikomeye.
Ubuyobozi buriho buvuga ko intandaro y’ubu bukene ari ibihano iyi kipe yahawe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kubera gutandukana n’abakinnyi binyuranyije n’amategeko.
- Advertisement -
Kugeza ku Munsi wa 23 wa Shampiyona, Urucaca ruri ku mwanya wa karindwi n’amanota 31.