UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 1 week
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Kirehe : Yafatanywe 2000 by’amiganano agiye kugura ikigage
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
AmakuruUtuntu n'utundi

Kirehe : Yafatanywe 2000 by’amiganano agiye kugura ikigage

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 29/04/2022 saa 10:31 AM

Mu Murenge wa Nyamugari, mu Karere ka Kirehe, umugabo w’imyaka 68 y’amavuko  yafatanywe inote y’ibihumbi bibiri (2 000 Frw) y’inyiganano ubwo yari agiye kugura ikigage mu kabari.

Uyu mugabo witwa Simbiga Innocent yafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kirehe kuwa Gatatu, tariki ya 27 Mata 2022, afatiwe mu Mudugudu wa Gasetsa, Akagali ka Kazizi, mu Murenge wa Nyamugari, nya y’amakuru yatanzwe n’uwacuruzaga icyo kigage mu kabari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana, yavuze ko umucuruzi w’ikigage yahamagaye Polisi ayibwira ko hari umukiriya umwishyuye amafaranga 2000 y’amiganano, Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata bahageze basanga Simbiga agihari koko n’ayo mafaranga ari amiganano.

Akimara gufatwa, yavuze ko ariya mafaranga nawe yayahawe n’undi muntu ariko atavuze amazina ye.

- Advertisement -

SP Twizeyimana yashimiye umucuruzi washishoje agatahura ko ariya mafaranga ari amiganano bityo agahamagara Polisi ikayafata atarakwirakwizwa mu baturage, anakangurira abacuruzi ndetse n’abandi baturage kujya bashishoza neza igihe bahawe amafaranga.

Yasoje yihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo gukora amafaranga ko ari icyaha gihanwa bikomeye n’amategeko y’u Rwanda.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya  Nyamugari ngo hakorwe iperereza ry’aho ayo mafaranga yavuye, kandi hanakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

UMURENGEZI April 29, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Musanze: Yaturikanywe na Grenade ahatakiriza Ubuzima

Hashize 3 months
Utuntu n'utundi

Musenyeri Bigirumwami ufatwa nk’Intwali ni muntu ki?

Hashize 3 months
Amakuru

Inyamanswa yari imaze iminsi ifata abagore ku ngufu yishwe

Hashize 3 months
Amakuru

Musanze: Impanuka ikomeye yabereye muri GOICO umwe ahasiga ubuzima

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?