UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 4 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Kirehe : Yafatanywe 2000 by’amiganano agiye kugura ikigage
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruUtuntu n'utundi

Kirehe : Yafatanywe 2000 by’amiganano agiye kugura ikigage

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 29/04/2022 saa 10:31 AM

Mu Murenge wa Nyamugari, mu Karere ka Kirehe, umugabo w’imyaka 68 y’amavuko  yafatanywe inote y’ibihumbi bibiri (2 000 Frw) y’inyiganano ubwo yari agiye kugura ikigage mu kabari.

Uyu mugabo witwa Simbiga Innocent yafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kirehe kuwa Gatatu, tariki ya 27 Mata 2022, afatiwe mu Mudugudu wa Gasetsa, Akagali ka Kazizi, mu Murenge wa Nyamugari, nya y’amakuru yatanzwe n’uwacuruzaga icyo kigage mu kabari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana, yavuze ko umucuruzi w’ikigage yahamagaye Polisi ayibwira ko hari umukiriya umwishyuye amafaranga 2000 y’amiganano, Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata bahageze basanga Simbiga agihari koko n’ayo mafaranga ari amiganano.

Akimara gufatwa, yavuze ko ariya mafaranga nawe yayahawe n’undi muntu ariko atavuze amazina ye.

- Advertisement -

SP Twizeyimana yashimiye umucuruzi washishoje agatahura ko ariya mafaranga ari amiganano bityo agahamagara Polisi ikayafata atarakwirakwizwa mu baturage, anakangurira abacuruzi ndetse n’abandi baturage kujya bashishoza neza igihe bahawe amafaranga.

Yasoje yihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo gukora amafaranga ko ari icyaha gihanwa bikomeye n’amategeko y’u Rwanda.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya  Nyamugari ngo hakorwe iperereza ry’aho ayo mafaranga yavuye, kandi hanakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

UMURENGEZI April 29, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 2 weeks
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 4 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?