UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 23 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 2 weeks
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Kigali : Polisi yagaruje ibiro 560 by’ibyuma byari byibwe kompanyi OIT
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Kigali : Polisi yagaruje ibiro 560 by’ibyuma byari byibwe kompanyi OIT

Editor
Editor
Yanditswe taliki ya 13/04/2022 saa 6:59 PM

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mata 2022, yafashe abagabo 4 bakurikiranweho kwiba ibyuma ibiro 560 bya kompanyi y’Abanya Koreya yubaka iminara mu Rwanda yitwa Only Infra- Construction and Trading Company Rwanda Limited (OIT), bafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagali ka Kamashashi, Umudugudu wa Kabagendwa.

Ibikoresho byibwe, ni ibyifashishwa mu kubaka iminara y’itumanaho bifite agaciro ka miliyoni 11.5 Frw, hanafatwa kandi n’ibikoresho byifashishwa mu gukora amazi, nabyo bifite agaciro kabarirwa muri za miliyoni, nabyo byibwe mu iduka riherereye mu Izindiro, mu Murenge wa Kimironko.

Mu bafashwe harimo umukozi ushinzwe umutekano muri iyi Kompanyi ya Only Infra- Construction and Trading Company, wari ushinzwe kurinda ububiko bw’ibi byuma mu Murenge wa Nyarugunga, uwaguraga ibyuma bizwi nk’inyuma, akaba ari nawe wabaguriraga ibyo byuma bamaze kwiba muri iyo kompanyi, ndetse nawe akaba yari afite abandi 2 bashinzwe kubimuzanira, n’umuzamu watoboraga ububiko agakuramo ibyuma akabishyikiriza abo bandi, nabo bakabigeza kuri uriya wabiguraga.

Ndemezo Denis, umuyobozi w’ikigo cyitwa Guardsmark, ari nacyo cyari gifite isoko ryo kurinda ububiko bw’iyi Kompanyi y’abanya-Koreya yubaka iminara  mu Rwanda, yavuze ko bakoranye na Polisi kugira ngo hamenyekane umwe mu bakozi babo wagize uruhare mu kwiba biriya byuma.

- Advertisement -

Yagize ati, “Ubuyobozi bw’iyi Kompanyi bwatubwiye ko bibwe bimwe mu byuma bakoresha iyo bari kubaka iminara kandi ko bifite agaciro kanini, twahise dutangira iperereza ngo turebe niba nta mukozi wacu wabigizemo uruhare, niko kureba mu bitabo bandikamo iyo uwakoze amanywa asoje akazi haje uwa nijoro, nibwo twabonye imibare idahura.”

Yangeyeho ko bahise bahamagara Polisi bayiha imyirondoro y’umukozi wabo bacyeka, akaba yashimiye Polisi yagaruje biriya byuma ikanafata bariya bajura bose.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ubwo Polisi yari mu bikorwa byo gufata bariya bajura yafashe ibyuma byifashishwaga mu kubaka iminara, ariko inafata imifuka ibiri y’ibikoresho byifashishwa mu bikorwa by’amazi, byafatiwe mu nzu imwe, bikaba byaribwe mu minsi yashize.

Ati, “Birababaje kuba umuntu ushinzwe umutekano w’ibikoresho ari nawe ugira uruhare mu kubyiba, ibi bikwiye kuba isomo ku bigo byigenga bishinzwe umutekano kujya bita ku myitwarire y’abakozi babo, ndetse bakanashyira imbaraga nyinshi mu kugenzura uko bakora akazi.”

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo bashyikirizwe Ubutabera nibahamwa n’icyaha bahanwe hakurikijwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) , ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RNP

Irebana na: Polisi, umurengezi
Editor April 13, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere n’urukiko

Hashize 4 weeks
Amakuru

Bamporiki Edouard yafunzwe nyuma yo gukatirwa adahari

Hashize 2 months
Amakuru

Kayumba Christopher yasabiwe gufungwa imyaka 10

Hashize 2 months
Amakuru

Prof. Kalisa Mbanda wayoboraga NEC yitabye Imana

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?