Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 ahagana saa cyenda z’ijoro, mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe, mu kagari ka Rwimbogo, Polisi yafatiye abantu batanu mu rugo rw’uwitwa Kibukayire Marie Claire, bari mu birori byo gutaha inzu ye, banywa inzoga, ndetse ngo banacuranga imiziki yateje urusaku rwabangamiraga abaturanyi.
Polisi ivuga ko Kibukayire Marie Claire ari nawe wari watumije ibyo birori mu rugo rwe, yiyemerera ko habayeho kwirara bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ndetse bakanica itegeko rirwanya urusaku rwa nijoro.
Kibukayire ati, “Ndemera amakosa yo kuba narenze ku mabwiriza y’Igihugu nkatumiza ibirori muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. Usibye n’ibyo twateje urusaku kandi nari nsanzwe mbizi ko amategeko ahana umuntu wese uteza urusaku cyane cyane nijoro.”
Karumugabo Dollar umwe muri aba bafatiwe muri ibi birori, nawe yemera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, ndetse bagacuranga radiyo bagateza urusaku mu baturanyi, cyane ko ngo n’isaha ya saa yine(22h00) basabwa kuba bari mu ngo zabo yari yarenze.
- Advertisement -
Ati, “Abashinzwe umutekano badusanze kwa Kibukayire mu gucuku turimo kunywa inzoga ndetse tunacuranga radiyo twateje urusaku mu baturage. Njyewe na bagenzi banjye twari no kuza gufatwa twarengeje amasaha yo kuba turi mu rugo kuko twari kuza kuva muri urwo rugo tugataha.Twakoze amakosa kandi turayasabira imbabazi.”
Akomeza agira ati, “Dukurikije ibihe turimo twarengereye, twasabanye tunywa inzoga, kandi byongeye twateje urusaku mu baturanyi biba ngombwa ko abashinzwe umutekano baza. Icyo nabwira abaturarwanda muri rusange nta muntu ugomba kwirara muri ibi bihe kuko icyorezo kiracyahari ntaho cyangiye, ubu twafashe ingamba zo kutazabyongera.”
CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko bariya bantu bakoze amakosa atandukanye yose ashingiye ku kwirara bakarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse bagateza urusaku mu baturanyi.
Ati, “Abantu bagomba kumenya ko iki cyorezo hari imihango myinshi cyakuyeho, kuba Kibukayire yatahaga inzu ye ntabwo yagombaga gutumira abantu muri ibi bihe turimo. Yabikoze atumira abantu ngo arataha inzu ye abaha inzoga, barasabana kandi bariya bantu bari baturutse ahantu hatandukanye, barengeje amasaha yo kuba bari mu ngo zabo byongeye bateje urusaku mu baturanyi.”
CP Kabera yibukije abanyarwanda n’abaturarwand ko icyorezo kikiriho kandi batagomba kwirirara kabone n’ubwo hari ibyemezo birimo kugenda bifatwa kugira ngo abantu bakore imirimo yabo.
Ati, “Nubwo hari ingamba zigendwa zifatwa kugira ngo abantu bakomeze imirimo yabo nk’aho isaha yo kuba buri muntu yageze iwe mu rugo yavuye saa tatu ikagera saa yine, ntibitanga uburenganzira bwo kwirara ngo abantu barenze amasaha. Icyorezo kiracyariho kandi n’ingamba zo kukirwanya ziracyahari. Turasaba abaturarwanda n’abanyarwanda muri rusange gukurikiza amabwiriza uko atangwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yibukije ko nta muntu wemerewe gucuranga kugeza ubwo urusaku rurenga mu nzu ye rukajya kubangamira abaturanyi ndetse ko ubikoze abihanirwa n’amategeko.
Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije, Ingingo ya 53 ivuga ko “Bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).”
Amabwiriza No 90 yo kuwa 31 Kanama 2020 y’inama njyanama y’umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu mujyi wa Kigali avuga ko gutegura, gutumira no kwitabira ibirori, iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe (gusengera mu ngo, isabukuru y’amavuko, bridal shower, baby shower n’ibindi). Uwatumiye n’uwakiriye bazishyura buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, mu gihe uwitabiriye icyo gikorwa azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25.
Aya mabwiriza kandi avuga ko abafatiwe mu birori bashyirwa ahabugenewe igihe kitarenze amasaha 24, no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda COVID-19, mu gihe ahakiriwe ibirori hari hasanzwe hakorerwa serivisi nk’izo hazafungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.