UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 5 days
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 month
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Kenya: Polisi yakomorewe bidasubirwaho kurasa ibisambo
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Kenya: Polisi yakomorewe bidasubirwaho kurasa ibisambo

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 18/11/2022 saa 10:17 AM

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko Polisi y’igihugu cye ihawe uburenganzira bwo kurasa igisambo icyo ari cyo cyose kizashaka kurwanya umupolisi, ashimangira ko igihugu cye kitagomba kuba indiri y’abajura ngo bacyigarurire.

Perezida Ruto, avuga ko abajura bagomba kubireka, kandi ngo Kenya ntizemera ko amatsinda yabo yigira kagarara, ngo abuze abantu bo mu bice runaka bya Kenya kwidegembya.

Iby’uyu mwanzuro, Perezida Ruto yabitangarije mu Nama yaguye y’abagize ishyaka rye, Kenya Kwanza, bari mu Nteko ishinga Amategeko.

Ruto yagize ati: “Ntidushobora kwemerera ibisambo n’abandi bagizi ba nabi kwigarurira ibice by’igihugu cyacu. Twabahaye[polisi] intwaro n’ibindi bikoresho byose, kugira ngo mukure ibisambo ku izima. Mugomba gukora akazi kanyu mukurikije amategeko kandi kinyamwuga.”

- Advertisement -

Avuga ko igihe cyose umupolisi ari mu kaga, aba yemerewe kurasa umwugarije.

Perezida Ruto, yari aherutse kuburira Umukuru wa Polisi ya Kenya ko nadashobora guca intege ibisambo, atazabona urwitwazo kuko afite ibikenewe byose.

Inspector General of Police( IGP) wa Kenya Japhet Koome, uherutse kurahirira kuyobora Polisi ya Kenya, yibukijwe ko Polisi ari urwego rufite abakozi bakorera mu gihugu kibamo abagizi ba nabi benshi, kandi mu nzego nyinshi.

Nubwo bahawe uburenganzira bafite akazi katoroshye

Abaturage ba Kenya muri rusange n’ab’i Nairobi by’umwihariko ni abaturage bakunda akazi.

Kuri bo ifaranga ni cyo kintu cya mbere kandi hari benshi bavuga ko bagomba kuribona hatitawe ku nzira byacamo iyo ari yo yose.

Ibi bituma abo benshi tuvuga bahitamo kwica amategeko, ariko bakabona amafaranga.

Muri uko kwica amategeko, habamo no kwica abantu, guhohotera abakobwa n’abagore, ubucuruzi bw’intwaro n’ibiyobyabwenge, n’ibindi byaha bituma Polisi ya Kenya ihora mu kazi kadashira, yewe katanagabanyuka kandi ihanganye n’abantu rimwe na rimwe baba bafite ibikoresho bihambaye n’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Abapolisi ba Kenya, bivugwa ko hari ubwo akazi kabarenga bagasanga ibyiza ari ukwipfira bakavaho.

Iyo batirashe cyangwa ngo barase abandi bibaviremo gufungwa, baraswa n’abagizi ba nabi.

Ikinyamakuru The Star mu Ukuboza 2021, cyanditse ko guhangayika (trauma) ari yo mpamvu ikomeye ituma abapolisi bo muri Kenya bagira imyitwarire iteye ubwoba, bitewe n’uko ibibazo byose sosiyete ya Kenya ifite, umupolisi aba agomba kugira uruhare mu kubikemura, ibi bigatuma ubuzima bwe buhora mu kaga.

Ibi ariko, siko Perezida Ruto abibona, kuko we asanga nta kintu na kimwe Polisi y’igihugu cye ibuze ku buryo irushwa  imbaraga n’abagizi ba nabi.

Ati: “Ifite ibikoresho n’amafaranga bihagije, ku buryo itagombye kurushwa imbaraga n’ibisambo byiba inka, ibisahura amaduka, Banki n’izindi nkozi z’ibibi.”

Yabwiye IGP Koome ati: “Ibyo gusahura inzu, gushimuta inka z’abaturage n’ibindi byaha byose bigomba guhagarara.”

Ruto yavuze ko Kenya ikeneye Polisi y’umwuga, yayindi ihangana n’ibibi byose biri mu gihugu, ndetse birimo na ruswa, ikimenyane n’icyenewabo.

Yategetse Polisi gukorana n’izindi nzego zirimo n’urw’ubutasi imbere mu gihugu, kugira ngo bace akaduruvayo kari mu bantu bakora ibyaha nkana bakihishahisha.

Irebana na: home
Eric Uwimbabazi November 17, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 5 days
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 1 month
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 2 months
Ibidukikije

Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?