Mu gihugu cya Kenya havumbuwe ubundi bwoko bushya bwa coronavirus nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu bushakashatsi buri gukorwa n’ikigo cy’ubushakashatsi mu buvuzi gikorana na Leta cyitwa Kenya Medical Research Institute(KEMRI)
Ubwo bwoko bushya bwagaragaye mu Majy’Epfo ashyira Uburasirazuba bw’iki gihugu, nk’uko byagaragajwe n’Ubushakashatsi bwakozwe n’iki kigo hagati y’ukwezi kwa Kamena n’ukwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2020.
KEMRI ivuga ko hari hagikenewe gukorwa ubundi bushakashatsi kugira ngo hamenyekane ingaruka z’ubwo bwoko bushya.
Kuri ubu, mu gihugu cya Kenya harabarurwa hafi abantu 100.000 bamaze kwandura Covid-19, mu gihe abarenga 1.700 bamze kwicwa n’iyi ndwara.
- Advertisement -
Ni mu gihe kandi bwa bwoko bushya nabwo bwavumbuwe muri Africa y’Epfo bumaze kugera no mu bindi bihugu bitatu byo muri Afurika aribyo Botswana, Zambia na Gambia muri Afurika y’Uburengerazuba, nk’uko bivugwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS.