UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 23 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 2 weeks
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Kayumba Christopher yasabiwe gufungwa imyaka 10
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Kayumba Christopher yasabiwe gufungwa imyaka 10

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 13/01/2023 saa 8:36 PM

Dr Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru, yasabiwe gufungwa imyaka 10 n’amezi atandatu, kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusambanya ku gahato n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.

Mu rubanza rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023, nibwo Urubanza ruregwamo Dr Kayumba Christopher rwaburanishijwe mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Nyuma y’impaka ndende hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba abakobwa babiri bivugwa ko Kayumba yakoreyeho ibyaha akurikiranweho mu bihe bitandukanye batatanze ikirego bishobora kuba kubera impamvu zitandukanye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gusabwa raporo ya Muganga atari yo kamara, bitewe n’igihe icyaha cyabereye n’icyo ikirego cyatanzweho.

- Advertisement -

Bukomeza busobanura ko ibyaha akurikiranweho ari ibyaha by’ubugome, bityo nibura bisaza hashize imyaka 10 bibaye kandi ko kuba abarega baratinze kurega atari byo by’ingenzi, ahubwo icy’ingenzi ari uko ikirego cyatanzwe icyaha kitarasaza.

Bwasobanuye ko ibimenyetso byagiye bitangwa bihagije kwerekana uburyo Kayumba yakozemo ibyaha aregwa.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko rwakira ikirego rukemeza ko ibyaha Dr yagihanishwa imyaka irindwi, ariko buyikubira hamwe busaba ko anafungwa imyaka 10 n’amezi atandatu.

Dr Kayumba Christopher aburana ahakana ibyo aregwa, akavuga ko ari ibihimbano, ahubwo ko afunze kubera impamvu za Politiki.

Yagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe n’abarega burimo kudahuza no kunyuranya.

Yavuze ko Ubutabera ari indangagaciro ikomeye ku gihugu icyo ari cyo cyose by’umwihariko u Rwanda, kuko butuma habaho amahoro arambye, iterambere rirambye, asaba ko ibintu byo guhimba byateshwa agaciro kandi bigamije kumukura mu kibuga cya Politiki.

Umwunganira mu mategeko yavuze ko hakwiye kuboneka ibimenyetso bifatika birimo na raporo ya Muganga, kuko uko ibyaha bisobanurwa mu mategeko bisaba ko habaho ibimenyetso simusiga bibigaragaza.

Yasabye ko hakwiye kuzanwa mu rukiko abatangabuhamya bahari bashinjura kuko bahari na cyane ko Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gushaka ibimenyetso bishinjura n’ibishinja.

Yasabye urukiko ko ikirego kidakwiye kwakirwa, ahubwo Urukiko rukemeza ko Dr Kayumba ari umwere kuko nta byo yakoze.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa kuwa 10 Gashyantare 2023, saa yine za mu gitondo.

Irebana na: home
UMURENGEZI January 13, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

UbuhinziUburezi

INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi

Hashize 23 hours
Politiki

Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye

Hashize 3 days
IbidukikijeUbuzima

Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer

Hashize 1 week
Inkuru ndende

Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)

Hashize 2 weeks

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?