Umupolisi w’inyenyeri ebyiri, umwarimu ndetse n’umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mukarange Gatorika batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwiba ibyuma bya Ferabeto(Fer à béton) 128 zari zigenewe kubakishwa ibyumba by’amashuri bishya mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza.
Aba bagabo uko ari batatu batawe muri yombi tariki ya 10 Kanama 2020, nyuma y’aho urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukurikiranye amakuru y’ibikoresho byari byasohowe mu bubiko bakabeshya ko bijyanwe ahandi hantu hari kubakwa amashuri nyamara babinyereje.
Dr Murangira Thierry Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yabwiye itangazamakuru ko aba bagabo bose uko ari batatu bakekwaho gufatanya kwiba ibikoresho byagenewe kubakishwa amashuri ndetse ngo dosiye zabo ziri gukorwa.
Ati, “Barakekwaho kwiba Ferabeto 128 zari zigenewe kubaka amashuri ku rwunge rw’amashuri rwa Mukarange Gatorika.”
- Advertisement -
Uyu muvugizi wa RIB yavuze ko dosiye zabo ziri gukorwa ku buryo mu minsi mike zizaba zishyikirijwe Ubushinjacyaha, asaba abubaka amashuri gucunga neza umutungo wa Leta.
Ati, “Ubutumwa twabagenera ni uko muri izi gahunda zo kubaka amashuri bafata umutungo wa Leta bakawucunga neza nk’uko bigenwa n’amategeko. Nta muntu ukwiriye kuwukoresha mu nyungu ze bwite, yemwe n’abandi bantu bose uretse aba bashinzwe gucunga amashuri, umutungo wa Leta basabwa kuwucunga neza no kwirinda kuwukoresha mu nyungu zabo bwite. Ntabwo tuzihanganira uwo ari we wese uwucunga nabi.”
Kugeza ubu aba bagabo bose uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange.
Kuri ubu, mu Ntara y’Iburasirazuba hari kubakwa ibyumba by’amashuri 7,211 n’ubwiherero 10,098. Ibyo byumba birimo 3,594 byubatswe na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibindi 3,617 biri kubakwa ku nkunga ya banki y’isi.