Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Kibirizi, umurenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi, bavuga ko hashize imyaka ibiri bakusanyije amafaranga yo kuvugururirwa ivomo ariko na n’ubu bikaba bitarakorwa, ndetse batazi n’irengero ry’amafaranga batanze.
Aba baturage bavuga ko iri vomo ryari ryafunzwe n’ikigo gishinzwe amazi, isuku nisukura(WASAC) hagakusanywa amafaranga yo kugura mubazi kugira ngo ryongere rikore, none ngo imyaka ibaye ibiri ritarafungurwa kandi amafaranga yaratanzwe.
Umwe muri aba baturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko ayo mafaranga yakusanyijwe yewe ngo bakabona n’umuterankunga, ariko bakaba baheze mu gihirahiro cy’irengero ry’ayo mafaranga.
Ati, “Twigeze gukusanya amafaranga tubona n’umuntu w’umuterankunga aduha amafaranga ibihumbi mirongo itatu(30.000Frw), nyuma twajya tubaza abayobozi bayakusanyije bakatubwira ko amafaranga ahari kandi barayiririye. Twabazaga umukuru wumudugudu wacu witwa Iraguha akavuga ngo amafaranga yacu arahari kugeza ubwo banamukuraho, tubajije abasigaye bavuga ko batazi ibyayo.ˮ
- Advertisement -
Ndayambaje(Izina yahawe) nawe ati, “Amafaranga nyine yarakusanyijwe. Buri muturage bagiye bamuca magana abiri(200Frw), ariko ntabwo bayifunguye(Robine) ngo abaturage bajye babona amazi meza kandi amafaranga yaratanzwe.ˮ
Akomeza agira ati, “Uriya Iraguha akiriho nibwo yakusanyijwe, tumubajije aravuga ngo amafaranga yabaye make ngo ni ukuzashaka andi ubwo ntituzi aho yahereye.
Iraguha Clemence ushyirwa mu majwi n’aba baturage akaba ari nawe wari umukuru w’umudugudu ubwo ayo mafaranga yakusanywaga avuga ko iby’ayo mafaranga atabizi kuko ntaho ahuriye nabyo, akavuga ko bikwiye kubazwa uwitwa Bimenyimana Shadarak kuko ariwe wayakusanyaga.
Bimenyimana Shadarak wari ushinzwe umutekano icyo gihe, ubu akaba ariwe wasimbuye Iraguha ku buyobozi bw’umukuru wumudugudu wa Kabeza avuga ko ayo mafaranga uwari uyafite haje kuzamo ibibazo bikarangira aburijwemo.
Ati, “Ayo mafaranga rero abaturage bijujutira ukuntu byagenze, umuntu wakoraga ku karere witwa Eric, twakoze inama abaturage bavuze ko nta mazi dufite atwemerera ibihumbi mirongo itatu, nyuma haza kubaho ikibazo cy’umuntu waje kurwaza abana bariye ibiyegeyege. Ayo mafaranga akiyabona ahita ayishyuriramo Ubwisungane mu kwivuza(mituweli) uwo muntu, biza kurangira uwo muntu Mituweli atayishyuriwe nk’uko byari biteganyijwe, hazamo n’ibintu byo gushwana, birangira ayo mafaranga aburijwemo.
Uwiringiyimana Louise wahawe uburenganzira n’abaturage bwo gucunga iryo vomo mu gihe ryaba rimaze gufungurwa avuga ko kuba ritarafungurwa ari uko hataraboneka amafaranga ya mubazi(Compteur) kuko ayo mafaranga yakusanyijwe mbere atariwe bayahaye.
Agira ati, “Njye najyanye ibyangombwa bisaba gufungurirwa amazi kuri WASAC bambwira ko dusabwa ibihumbi makumyabiri(20.000Frw), ngo naboneka nzabahamagare bambwire konti nyashyiraho ubundi bohereze umutekinisiye wo gushyiraho mubazi. Ubwo rero mu mudugudu twajyaga duhora tubivugaho, ndibuka abakecuru bane nibo banzaniye amafaranga, ubu Magana inani yabo ndayafite ntegereje ko azuzura ayo kuri WASAC bansabye.
Uwizeye Boniface umuyobozi w’agateganyo w’akagari ka Kibirizi avuga ko igikorwa cyo gukusanya amafaranga ntacyo azi.
Ati, “Njyewe icyo nzi muri Kabeza ni uko bazanye igipapuro tukabasinyira kugira ngo iryo vomo rifungurwe. Wenda umuntu yakurikirana akamenya ibyo aribyo, ariko ibyo gukusanya amafaranga byo ntabyo nzi.”
Iri vomo ryafunzwe nyuma y’uko koperative ‘Isoko y’Ubuzima’ yacungaga amazi isimbuwe n’ikigo gishinzwe amazi,isuku n’isukura(WASAC) kuko ari yo icunga amazi y’igice cy’umujyi, kugeza ubu abaturage bakaba bari mu gihirahiro cyo kumenya uko ikibazo bafite kizakemuka.