UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Karasira yishinganishije mu rukiko, avuga ko ubusabe bwe nibudakurikizwa azafa icyemezo nk’icya Rusesabagina
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Karasira yishinganishije mu rukiko, avuga ko ubusabe bwe nibudakurikizwa azafa icyemezo nk’icya Rusesabagina

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 10/07/2022 saa 12:12 AM

Aimable Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu uregwa ibyaha birimo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda, yongeye kugaragariza Urukiko inzitizi afite zirimo kuba akubitwa iyo avuye kuburana, yishinganisha ku rukiko rumuburanisha, avuga ko ibyo asaba nibidakurikizwa, azikura mu rubanza.

Byari biteganyijwe ko Aimable Karasira atangira kuburana mu mizi kuri uyu wa Kane tariki 07 Nyakanga 2022, ariko abwira Urukiko ko afite inzitizi zitatuma atangira kuburana.

Uyu mugabo wakunze kubwira ubucamanza ko afite uburwayi bwo mu mutwe bityo ko adakwiye gukorerwa uburyozwacyaha, yavuze ko muri Gereza aho afungiye, amerewe nabi kuko arwaye indwara y’Igisukari (Diabetes) ndetse akaba afite n’uburwayi bw’ihungabana rikabije.

Karasira wabwiye Urukiko ko atanahabwa ubuvuzi buhagije, yongeye gusaba Urukiko ko rwamurekura akaburana ari hanze.

- Advertisement -

Akomeza kugaragaza inzitizi zituma atabasha gutegura urubanza, yavuze ko atemererwa kubonana bihagije n’umunyamategeko we ngo bategure urubanza.

Aimable Karasira yabwiye Urukiko ko iyo ageze muri Gereza avuye kuburana, ahatwa ikiboko, ngo bamuziza kuburana mu buryo badashaka [nta bimenyetso yagaragaje] ahita avuga ko yishinganishije ku Rukiko ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Uyu mugabo uregwa ibyaha bishingiye ku biganiro yatangaga kuri YouTube birimo amagambo aremereye, yavuze ko ibi bibazo byose nibikomeza kumubaho azafata icyemezo cyo kwikura mu rubanza.

Icyemezo nk’iki cyafashwe na Paul Rusesabagina mu rubanza yaregwagamo n’abantu 20 rwavuzwe cyane mu Rwanda ndetse no ku Isi.

Me Gatera Gashabana na we yabwiye Urukiko ko umukiliya we afunzwe nabi bikaba biri no mu bituma ubuzima bwe bukomeza kujya mu kaga.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Karasira ari imfungwa nk’izindi kandi ko afunzwe nk’abandi ndetse ko ahabwa ubuvuzi buhabwa imfungwa n’abagororwa bose.

Urukiko rwahise rusubika urubanza rutegeka ko ruzasoma icyemezo cyarwo kuri izi nzitizi ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha tariki 11 Nyakanga 2022.

Irebana na: umurengezi
UMURENGEZI July 7, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?